Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu by’ukuri ninde wokwizerwa?
Mu by’ukuri ninde wokwizerwa?

Uko niko Uwiteka avuga ati: havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka. Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.Yeremiya 17:5, 7

Isi n’ijuru byose byaremwe n’Imana, ibiri mu isi no mu ijuru nabyo n’Imana yabiremye. Ibi bigaragaza gukomera kwayo ndetse no kwerekana ko ari yo ibiyobora byose ari nayo mpamvu ijambo ryayo rivuga ko nta wundi cyangwa ikindi umuntu akwiriye kwiringira uretse Imana.

Imana itegeka ko udakwiriye kwiringira umwana w’umuntu ngo afate umwanya wakagombye kuba uw’Imana. yaba umubyeyi, uwo mukundana cyangwa mwashakanye, uwo muvukana n’inshuti kuko bose ni abantu nkawe byange bikunde urwego wamushyizeho niba waramugize akamana kawe, uzibabariza ubusa kuko nta muntu w’igitangaza ubaho, twese ubuzima dufite burarangira kugeza igihe Yesu Kristo azagarukira gutanga ubugingo. Cyakora Imana ntabwo ivuga ngo wirengagize abandi, icyo idashaka nuko wayibangikanya n’undi ngo abe akamana muri wowe no kuri wowe.

Ibanga ukwiriye kumenya ni uko Imana iba ishaka ko yaba iyambere mu buzima bwawe, abandi bakaza nyuma, nubwo bikomeye ariko ujye wibuka ijambo ryayo rivuga ngo uwiringira umwana w’umuntu avumwe ariko ngo hahirwa umuntu ufata Imana ikamubera ibyiringiro. Icyemezo cyiza nuko wakwemerera Imana ikaba iyambere mu buzima bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

pascl kuwa 4-10-2015 saa 10:11
 

ijambo RYA yesu nibarafu yabafite inyota nibyokurya byabashonji murakoze. yesu nihihozo

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza