Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » "Mu gihe wumva ucitse intege" Joyce Mayer
"Mu gihe wumva ucitse intege" Joyce Mayer

Zaburi 27:13-14 “ 13Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi y’ababaho. 14. Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka.”

Yeremiya 29:11 “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima ”

Twese twigeze kunanirwaho. Byaba bitangaje turamutse turangije icyumweru cyose nta kintu duhuye nacyo kitunaniza.

Twashyiriweho (kuba mu kerekezo runaka) kugira ngo hagire ikintu kiba mu buryo runaka, kandi byaba bitabaye muri ubwo buryo, tukumva “tunanijwe.”

Kunanizwa kudashakiwe umuti guhindukamo gucika intege. Gucika intege igihe kirekire bitera kwangirika , kandi kwangirika gutuma tubaho ntacyo dushoboye kwimarira.

Abakirisitu benshi bangiritse baryamye iruhande rw’umuhanda w’ubuzima kubera ko batari biga ukuntu bifata mu bibananiza. Kwangirika barimo ubu, bishobora kuba byaratagiriye ku kantu gato kabananije bakananirwa kumenya uko babyifatamo neza.

Si ubushake bw’Imana kugira ngo twe tubeho mu buzima bunanijwe, bwangiritse, cyangwa bukandamijwe! Iyo “tunanijwe,” tugomba kwiga ukuntu “twashobora” gukora kugira ngo twirinde gucika intege, ndetse no kwangirika.

Nitwiga gushyira ibyiringiro no gushira amanga kwacu muri Yesu Gitare (1 Abakorinto 10:4) tukarwanya Satani duhagaze, tuzashobora kubaho mu byishimo n’amahoro by’Umwami, tudacitse intege.

Hitamo kurwanya satani n’imbaraga kugira ngo ubeho mu buzima bwuzuye bw’Imana yaguhaye binyuze mu mwana wayo Yesu Kristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza