Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu gihugu cy’Ubudage amagana n’amagana y’abahoze ari (...)
Mu gihugu cy’Ubudage amagana n’amagana y’abahoze ari abayoboke b’idini ya Islam bahisemo kwakira Yesu Kristo.

Bamwe mu bahungiye mu gihugu cy’ubudage, bakiriye umwami Yesu Kristo mu bugingo bwabo mu itorero ryo mu mujyi wa Berlin. Umushumba w’itorero Evangelical Trinity, Gottfried Martens, yavuzee ko byamutangaje kubona ukuntu itorero rye abakristo biyongeraga cyane, aho bavuye kuri 150 bakarenga 600 mu gihe cy’imyaka ibiri gusa. Yavuze kandi ko we abona ari igitangaza gikomeye.

Ikinyamakuru Associated Press kivuga ko impamvu y’uku kwiyongera kw’abakristo, byavuye ku muntu wari ukomeye mu idini ya Islam mu gihugu cya Iran Mohammed Ali Zonoobi wabatirijwe muri iri torero akaba umukristo.

Uyu Zanoobi yabwiye ibya Bibiliya akiri muto ariko arabirwanya cyane, nyuma yaje guhungira mu gihugu cy’ubudage aho yaje kumvira ibya Yesu, aza no gufata umwanzuro wo kubatizwa. We n’umugore we bishimiye ibihe byiza bagize nyuma yo kubatizwa, kandi bizera ko bizakomeza kugenda neza, kuko bizafasha n’abana babo kugira uburere bwiza.

Gusa mu gihugu cya Afghanistan na Iran, kuba umukristo bihanishwa igihano cy’urupfu cyangwa igifungo cya burundu. Gusa hari impungenge z’uko hari ababa bari guhinduka abakristo kugira ngo babone uko baguma muri iki gihugu cy’ubudage.

Kuri iki kibazo, umushumba w’iri torero Martens yamaze abantu impunge, avuga ko Atari bose, kandi ko bazakomeza kubafasha kugeza ubwo bazabibamo banabyumva neza.

Yagize ati “ Ndabyumva bishoboka ko hari abaje kubera iyo mpamvu, ariko nkomeza kubararikira kuza kwifatanya natwe kuko nzi neza ko ntamuntu n’umwe ugera hano ngo asubireyo atahindutse.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza