Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu gihugu cy’Ubuhinde hibutswe ku nshuro ya 7 abakrito (...)
Mu gihugu cy’Ubuhinde hibutswe ku nshuro ya 7 abakrito baguye mu gitero cyabagabwe n’Abahindu.

Abakristo bo mu gihugu cy’Ubuhinde bahuriye hamwe mu muhango wo kwibuka bagenzi babo bagera ku ijana bishwe n’intagondwa z’Abahindu,ni mugitero zabagabyeho mu myaka irindwi ishize maze abakristo bagera ku ijana bakahasiga ubuzima.

Nkuko ikinyamakuru The Christian Post kibitangaza,ni umuhango wahurije hamwe abakristo cyane cyane abakomoka mu gace ka Orissa aho icyo gitero cyabereye ,nubwo abakristo mu gihugu cy’Ubuhinde bakomeje kugenda bahura n’itotezwa rishingiye kumyizerere yabo,Arikibishopu Mgr. John Barwa avuga ko Abakristo bo mu gace ka Orissa nubwo bakomeza guhura n’iryo totezwa kwizera kwabo kwarushijeho gukomera mu gihe bahuye n’itotezwa nk’iryo ry’imyemerere yabo.

Yagize ati“nubwo Abakristo hano bagiye batotezwa ndetse bagakorerwa ibintu biteye ubwoba n’abatemera Ubukristo,ntibigeze bacika integer ndetse no kwizera kwabo ntibagushidikanyaho ahubwo bagiye bagwiza imbaraga mu kwizera no mu rukundo bakunda Yesu Kristo.”

Abahindekazi bashyira indabo ku mva zabamwe mubaguye muri cyo gitero

Iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abo bakristo cyabaye kuwa 31 z’ukwezi kwa munani 2008 mu gace ka Orissa. Abakristo bagera ku 56000 basigaye badafite aho gukinga umusaya nyuka y’icyo gitero kibasiye insengero 300 n’ingo z’abakristo zibarirwa mu bihumbi.

Uyu muhango wo kwibuka abaguye muri cyo gitero,abavuze bose bagaragaje ko hakwiye gukorwa ubutabera ababigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera kugira ngo harandurwe umuco wo kudahana,akarengane no gutonesha nkuko itegeko nshinga ry’icyo gihugu ribitegeka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza