Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu gihugu cy’Ubushinwa nta mbabazi kubashyigikiye (...)
Mu gihugu cy’Ubushinwa nta mbabazi kubashyigikiye umusaraba n’ikimenyetso cyawo.

Igihugu cy’Ubushinwa gikomeje guhagarika no gufunga abantu bose bafitanye isano no kwemera umusaraba ndetse ni kimenyetso cyawo. Nubwo bimeze bityo hashyizweho umutwe w’abanyamategeko ugamije kuburanira no gushyikira abanyamatorero n’amadini bahuye n’ikibazo cyo kubuzwa ikoreshwa ry’umusaraba nka kimwe mu bimenyetso biranga ubukristo.

Uhagarariye iryo tsinda ry’abo banyamategeko Zhang Kai, akaba nawe yamaze gutabwa muri yombi azira kwifatanya n’abakristo b’itorero rya Xialing, yatawe muri yombi mu gihe yiteguraga kubona na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Zhang Kai ni umwe mu bantu barenga 250 bamaze gufatwa kuva mu kwezi kwa karindwi kuva ubuyobozi bw’igihugu cy’Ubushinwa bwatangiza gahunda yo gukura imisaraba ahantu hose mu gihugu, igikorwa cyatangiriye mu ntara ya Zhejiang agace kiganjemo abakristo benshi maze imisaraba hagati ya 400 na 1200 bakayikura mu nsengero no mu mazu yo muri ako gace.

Mu batabwa muri yobi harimo abapasitori,abaharanira uburenganzira bwa muntu n’intumwa zitandukanye ziharanira ukwishyira ukizana kw’amatorero n’amadini na bamwe bo mu miryango yegamiye kwiyubokamana.Zhang Kai arashinjwa guhuriza hamwe abantu mu buryo butemewe n’amategeko no guhungabanya umudendezo n’umutekano w’igihugu.

Abahagarariye zhang Kai mu mategeko bakaba bakomeje kugaragaza impungenge zaho afungiwe kuko bivugwa ko afungiye ahantu habi cyane kandi hakorerwa iyicwa rubozo, banasabye kandi ko babonana nawe ariko ntibabyemererwa ku mpamvu zitatangajwe.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikaba zasabye byihutirwa ko harekurwa abo bose bafashwe bazira imyemerere yabo no guharanira ukwishyira ukizana kw’iyobokamana muri cyo gihugu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza