Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu gihugu cy’ Ubwongereza kwigisha ko Yesu ari umwana w’ (...)
Mu gihugu cy’ Ubwongereza kwigisha ko Yesu ari umwana w’ Imana ni Icyaha gihanwa n’ amategeko

Abigisha iby’ iyobokamana (theologians) muri iki gihugu baragira abakristo bose inama bababwira kwitondera ibyo bigisha kuko ngo bitakemewe kuvuga ko Yesu ari umwana w’ Imana. Hashingiwe ku ibwiriza rishya rya Minisiteri w’ intebe David Cameron rigamije kurengera ukwishiyira ukizana kwa muntu, rigendereye kuvuguruza ibyo bita imyigishirize ya kera ku bakristo.

Iyi myigishirize bivugwako itakijyanye n’ igihe, harimo ukuvuga ko Yesu ari umwana w’ Imana no kuvuga ko iyo umwana akiri munda ya mama we aba yamaze kuba umuntu. Ibi rero abanyamategeko bo muri iki gihugu nabo bavuga ko bidakwiye kwigishwa.

Uwahoze ari umunyamategeko muri iki gihugu Ovey, avuga ko iyi myigishirize ari imyumvire ya bamwe mu bakristo, noneho abandi bakaba barakurikiye buhumyi. Avuga kandi ko iki ari nk’icyorezo, ariko abantu bakwiye kumenya ibyo biga n’ibyo bigisha n’uburyo bwiza bwo kubikora.

Ikinyamakuru The Christian Post gitangaza ko Cameron ari umukristo kandi ngo kuri Pasika ishize yavuze ko ubukristo ari ishingiro ry’ umuryango mwiza.

Ushobora kwibaza uti "ese ibi bintu bihurirahe n’ibyanditswe byera?". Abahebulayo 1:1 havuga ko Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi. Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.

Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk’uko n’izina yarazwe riruta ayabo. Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti "Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye"? Cyangwa ngo ivuge iti "Nzaba Se, Na we azaba Umwana wanjye"? Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti "Abamarayika b’Imana bose bamuramye."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza