Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu gihugu cy’Ubwongereza abanyamadini ntibemeranwa (...)
Mu gihugu cy’Ubwongereza abanyamadini ntibemeranwa n’ingamba zo kurwanya intagondwa ziteza umutekano muke.

Ibihugu bitandukanye bigenda bishyiraho ingamba zitandukanye mu kurwanya umutekano mucye no guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba. Mu gihugu cy’Ubwongereza ngo abayobozi b’amadini ntabwo bishimiye ingamba nshya goverinoma y’icyo gihugu yafashe mu guhanga n’intagondwa zikunze kwitwaza amadini zigateza umutekano muke.

Amakuru dukesha Christian Today, avuga ko muri zo ngamba nshya guverinoma isaba ko abafite imyemerere y’idini iryo ari ryo ryose bagomba kwiyandikisha ku rwego rw’igihugu rubishinzwe, kandi ko hagomba kuzabaho amahugurwa no kugenzurwa kuburyo bwihariye ku bayobozi b’amadini bose mu nzego zitandukanye.

Izi ngamba zigamije gukaza umutekano zishyizweho nyuma ko minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron, avuze ko umutwe w’intagondwa uvuga ko wegamiye kumahame y’idini ya Isilamu uzwi ku izina rya Islamic State, atari ikibazo cyoroshye ahubwo ari urugamba rukomeye rwo muri iki gihe.

Abahagarariye amadini atandukanye bakaba batabyishimiye bavuga ko bibabangamiye ku buryo bukomeye.

Maulana Shah Raza, umwe mubizera b’idini ya Isilamu akaba ari na Imamu muri National Advisory Board, yatangaje ko babangamiwe bikomeye n’izo ngamba kuko avuga ko Leta itakagombye kwivanga mu myemerere y’idini. Si Maulana Shah Raza gusa uvuga ko atari ko byari bikwiye ahubwo na padiri Jeffrey Steel wo mu idini Gatolika avuga ko ntaho bitandukaniye nibiri kubera mu gihugu cy’Ubushinwa bityo agasaba ko bitakurikizwa.

Izi ngamba zishyizwe mu bikorwa nkuko byagarutsweho n’abanyamadini batandukanye bo muri kiriya gihugu, bemeza ko byazabangamira benshi kuko bashobora kuzafatwa nkabakora ibintu binyuranije n’amategeko, akenshi iyo leta zivanze mu by’amadini bivugwa ko bituma abemera mana babaho mu buzima bw’ubwoba cyane.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza