Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu gihugu cya Irani abemera Bibiliya bishimiye ko ubu (...)
Mu gihugu cya Irani abemera Bibiliya bishimiye ko ubu bashobara kuyitunga no muri telefoni zabo zigezweho.

Irani ni igihungu cyiganjemo umubare munini w’Abayisilamu kandi leta yacyo igendera ku mahame y’idini ya Isilamu kuva mu mwaka w’ 1979. Kimwe no mubindi bihugu bitandukanye byiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu, usanga abenshi baba bakunda gukoresha Korowani igitabo cyemerwa n’idini ya Isilamu kuruta uko bakoresha Bibiliya dore ko mu duce tumwe na tumwe tubonekamo intagondwa ziba zivuga ko zigendera ku matwara akaze y’iryo dini, bakunda gutoteza no kwica abantu bemera ikoresha rya Bibiliya. Birumvikana ko ari abakristo bakunda kwibasirwa cyane.

Muri Irani ubu kuva mu mpera z’ukwezi kwa 10, uyu mwaka, abaturage bishimiye kuba bashobora gusoma Bibiliya bakoreshe terefoni zigendanwa, iyi ntambwe itewe muri Irani nyuma yuko ihuriro riharanira gukura no gukwirakwira kw’itorero rya Gikristo muri irani(ELAM), rifatanije n’umuryango Wycliffe, babashije gusemura Bibiliya mu ndimi zigera 550 kugira ngo babashe gusakaza inkuru nziza y’ijambo ry’Imana kubatari bake barikeneye.

Mu mwaka w’2014, nibwo bwa mbere muri Irani hageze Bibiliya isanzwe yanditswe ku mpapuro none mu mwaka w’2015, ibashije kuhagera noneho buri muntu wese ashobora kuyikoresha yifashishije terefoni igezweho ngendanwa. Imana ishimwe ko ubutumwa bwiza bukomeje kugera mu mahanga yose. Ese wowe uri gukora iki kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze kugera hirya no hino mu isi?

Muhore mwibuka ko ari wo murimo Imana yaduhaye ko tugomba kugenda amahanga yose tukabwiriza ubutumwa bwiza, ushobora gutekereza ko udashobora kugera kure ariko n’imirimo myiza wakorera aho uri yavuga ubutumwa kandi Imana yazabiguhembera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza