Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu gihugu cya Misiri umugabo afunzwe azira gutanga (...)
Mu gihugu cya Misiri umugabo afunzwe azira gutanga Bibiliya mu nzu y’ubucuruzi.

Medhat Ishak w’imyaka 35- y’amavuko ashobora kumara hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu muri gereza,uy’umugabo w’umukristo ashinjwa kuba yarafashwe atanga za Bibiliya mu nzu y’ubucuruzi.

Ikinyamakuru The Christian Post dukesha iy’inkuru,kivuga ko Medhat Ishak yafashwe mu kwezi kwa cumi umwaka ushize atanga Bibiliya maze urukiko rumukatira igifungo cy’iminsi 15 bamurega gutera amakimbirane ashingiye ku myemerere no guhungabanya umudendezo w’igihugu.ariko igiteye ubwoba nuko ubucamanza bwongereye igihano bukakigeza hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu y’igifungo bumushinja gusebya idini nubwo umuburanira yemeza ko bamubeshyera icyo cyaha ntacyo yakoze.

Umushinja cyaha Rafik Rafaat avuga Ishak yahuriye n’umuyoboke w’idini ya Isilam muri yo nzu y’ubucuruzi akamuha Bibiliya nubwo atari abizi ko ari umuyoboke w’iryo dini,avuga ko ubwo yamubwiraga ko we ari umu Isilamu adashaka iyo Bibiliya Ishak yahize amusaba imbabazi maze yikomereza akazi ke.

Umuburanira avuka ko umukiliya we arengana kandi ijambo rikoreshwa bamurega bavuga ko yaba yarasebeje idini ya Isilamu ataribyo kuko atigeze avuga nabi iryo dini,intumwa Mohammed cyangwa ikindi kintu icyari cyo cyose wangenderaho uvuga ko yasebeje imyemerere y’iryo dini ahubwo akavuga ko bitangaje kumva ubushinja cyaha bumurega icyaha atigeze akora cyangwa ngo atekereze n’ibijya gusa nacyo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza