Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu mujyi wa Yerusalemu yo hambere havumbuwe ikirangantego
Mu mujyi wa Yerusalemu yo hambere havumbuwe ikirangantego cy’ubwami bwa Hezekiya buvugwa muri Bibiliya.

Hariho abantu bafata ibivugwa muri Bibiliya nk’inkuru zisanzwe ku buryo bashobora no gutekereza ko bitabayeho ariko Ijambo ry’Imana nkuko ryanditswe muri Bibiliya ni ukuri kandi kuzima kuko hagenda harushaho no kuboneka ibihamya byemeza ukuri kwa Bibiliya. Mu bintu biranga igihugu cyangwa ubwami habamo n’icyo twita ikirangantego, kuri ubu hakaba havumbuwe ikirangantego cy’ubwami bwa Hezekiya uvugwa muri Bibiliya. Iki kirangantego cyavumbuwe mu mujyi wa Yerusalemu ya Kera nyuma y’uko itsinda ry’abashakashatsi bari bamaze igihe bacukura aho uwo mujyi wari wubatse kugira ngo barebe ko hari ibyaba byarawuranganga byahaboneka.

Nkuko Charisma News yabitangaje, bavuga ko icyo kirangantego gikoze mw’ibumba cyizwi ku izina rya Bulla, cyabayeho cyera cyane ahagana mu myaka ya 700 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo. Iki kirangantego kikaba cyaravumbuwe mu gace gatuwe gakungahayeho ibimenyetso bikomeye byarangaga insengero za kera za mbere z’Abayahudi.

Bwana Eilat Mazar, wo muri kaminuza yitwa Hebrew University akaba ari nawe wayoboye iryo tsinda ry’abashakashatsi bavumbuye icyo kirangantego, yavuze ko ari bwo bwa mbere habonetse ikirangantego nyuma yo kwifashisha ubumenyi n’ubuhanga bushingiye kwicukura nk’iryo bakoze kugira ngo babashe kuvumbura icyo kirangantego.

Bivugwa ko icyo kirango cyaba cyari cyarajugunywe mu myanda mu gihe cy’umwami Hezekiya. Iki kirangantego cyizwi kw’izina rya bulla cyari cyaravumbuwe bwa mbere mu myaka 5 ishize ariko kizagushyirwa ahantu h’ibanga hamwe n’ibindi 33 ariko nyuma y’inyigo n’ubusesenguzi bwimbitse bwakozwe n’itsinda rya Mozar, nibwo basanze rwose cyuzuje ibyarangaga ubwo bwami bwa Hezekiya.

Iki kirangantego bavuga ko gifite inyandiko y’Igiheburayo, aho cyanditseho amagambo agira ati” iki ni cya Hezekiya(umuhungu wa) Ahazi umwami w’Abayuda.”

Ushaka kumenya byinshi k’umwami Hezekiya, wasoma ibitabo biboneka muri Bibiliya nk’uko bivuga k’ubwami bwe. Ushobora gusoma 2 Abami, 2 Ngoma ndetse no muri Yesaya.

Iyo usomye 2 Abami 18:5-7, haravuga ngo” Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b’Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije kuko yomatanye n’Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose.Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose. Bukeye agandira umwami wa Ashuri, ntiyaba akimukorera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza