Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu w’ 2014 hishwe abakristu bakubye kabiri abishwe mu (...)
Mu w’ 2014 hishwe abakristu bakubye kabiri abishwe mu w’2013

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Open Doors bwerekana ko mu mwaka ushize w’2014, intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kiyisilamu zishe abakritu bikubye icuro ebyiri z’abo zishe mu mwaka w’2013.

Nk’uko urubuga rwa chritianheadlines.com rubitangaza, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakristu basaga ibihumbi bine bishwe mu mwaka ushize w’2014, mu gihe mumwaka w’2013 abasaga gato ibihumbi 2 ari bari bishwe.

Mu gihugu cya Nijeriya ni ho abakristu bibasiwe cyane; abasaga ibihumbi bibiri barishwe. Nyuma ya Nijeriya hakurikiraho Centre Africa aho abasaga igihumbi bishwe. Siriya iza ku mwanya wa gatatu kuko hishwe abasaga 250, naho Iraki iza ku mwanya wa kane kuko hishwe abakristu 60.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi Ron Boyd-MacMillan, yanditse agira ati, "Izi ntagondwa zibasiye cyane ibihugu byo murasirazuba bwo hagati ndetse n’ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”

Yavuze kandi ko no mu bihugu bimwe na bimwe byiganjemo abakristu, hagiye hagaragara ukwigizwayo kw’abakristu, bagatotezwa cyangwa bakagirirwa nabi.

Muri rusange igihugu cya Koreya y’Amajyepfo iracyaza ku mwanya wa mbere mu bihugu abakristu batotezwa, dore ko imaze incuro 13 zikurikiranya iri kuri uyu mwanya. Ikurikirwa na Somaliya, Iraki, Siriya, Afuganistani, Sudani, Irani, Pakistani, Eritreya na Nijeriya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza