Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mugire urukundo rutaryarya
Mugire urukundo rutaryarya

Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza – Abaroma 12:9

Urukundo rwiganje mu bantu muri iyi minsi ni rushingiye ku bintu. Ku rubyiruko; mbere y’ uko umukobwa cyangwa umusore abwira mugenzi we ko amukunda; hari uwo usanga abanza yamenya niba afite akazi, ahembwa gute ?, afite indi mitungo ku ruhande, n’ ibindi. Mbese bigasa n’aho hagamijwe inyungu z’ ibintu kurusha ko ari urukundo ruva mu mutima.

Abakristo ntibakwiye kurangwa n’ urukundo rwuzuye uburyarya. Umukristo akwiye kugira urukundo ruva ku Mana, rutarimo imibare cyangwa ngo rube rugamije inyungu z’ ibintu runaka. Umukristo akwiye kurangwa n’ urukundo rutera kugirira neza umuntu, atagamije kumwungukaho.

Hari imirimo Pawulo yagaragaje mu rwandiko yandikiye Abaroma (Abaroma 12: 9-21). Ni imirimo y’ urukundo, ni imirimo ukorera umuntu utagamije ko hari icyo azakumarira. Si urukundo wereka uwo mudahuje igitsina, ufite ibyo umurarikiyeho, utishoboye ushaka kubishimirwa, cyangwa umwanzi wawe umwereka ko umuruta.

"Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose" 1 Abakorinto 13: 4-7.

Ijambo ry’ Imana , uretse kudukangurira kugira urukundo rutaryarya; ridushishikariza no kujya twibuka gusabira imigisha abaturenganya. Ni ibintu byoroshye kubivuga ariko bisa n’ ibigoye kubishyira mu bikorwa. Nyamara Imana yacu ntiyabidutegeka izi ko bidashoboka. Imana izi ko ari byo bitugirira umumaro. Kandi imbaraga zo kubishobora zitangwa na yo; ariko nibura tudukwiye kuba dufite ubushake.

Iyo utanze imbabazi uba utuye umutwaro. Mukristo, aho uri hose ikibi ntigikwiye kukunesha ahubwo ukwiye guhora uneshesha ikibi icyiza. Abaroma 12:21. Iyi ni intwaro ikomeye yo kunesha Satani. Nuyikoresha neza izagufasha kunesha ibyananiye benshi. Kandi kuko Imana iri mu ruhande rwawe izabigufashamo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza