Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Muri 2016 uzashyire imbaraga mu gukorera abandi ibyo (...)
Muri 2016 uzashyire imbaraga mu gukorera abandi ibyo ubifuzaho

▶Matayo 7:12 "Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe".

▶ Luka 6:31 Aha naho haravuga ngo " Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe".

Turi mu bihe bisoza umwaka, bamwe barimo gushima Imana ku bintu bitandukanye yabakoreye mu w’2015, ari nako banasengera gutangira 2016 n’ibyifuzo bitandukanye bifuza ko Imana yazabakorera, ariko muri iyi nyigisho nifuje ko wongera gutekereza ibyo wifuza gukorerwa nawe ugashyira imbaraga mu kubikorera abandi.

Aya magambo dusomye mu butumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na Matayo ndetse na Luka yose aravuga ikintu kimwe kandi yose ni Yesu wayavuze! Yesu arimo kwigisha asaba abamuteze amatwi gukorera abandi ibyo nabo bifuzako babakorera cyangwa se kureka gukorera abandi ibyo nabo batifuza ko babakorera!

Twibukiranye ko itegeko riruta ayandi Yesu yavuze ari "Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda." (Luka 10:27).

Gukunda mugenzi wawe bisobanuye ibintu byinshi ariko binavuze ko ibyiza wifuza byakugeraho biturutse ku bandi (mugenzi wawe) nawe ukwiye kubitanga ku bandi, kuko niba bikunezeza ukwiye gushaka icyanezeza na bagenzi bawe nibwo uzaba ubakunze cyangwa se ibyo utifuzako abandi bagukorera ukwiye nawe kwirinda kubibakore kuko nibwo uzaba ubakunze nkuko wikunda!

Reka turebere ku ngero z’ubuzima tubamo: 1. Usanga umuntu yanga kuvugwa nabi n’abandi cyangwa se kumunegura, baba bamuvuga ibiri byo cyangwa bamubeshyera ariko ugasanga nawe aricaye ari kuvuga abandi urugero: ati "uzi kanaka baramwirukanye ku kazi ibibazo ni byose mu rugo iwe, kandi numvise ngo n’amakosa ye bamuhoye, n’ubundi yarirataga, ntiyabona, buretse tuzarebe,...! Nibura si umutima wo kumufasha afite ahubwo n’amagambo,...! Ibi ntibikwiye uwamenye Imana! None se ko atifuza ko hari uwakwicara amuvuga ndetse azi uburyo bimubabaza we yaretse kuvuga abandi?

2⃣ Umuntu wese anezezwa no guhabwa n’undi muntu icyo yamuha cyose gipfa kuba ari kiza ariko si twese twibuka umunezero bidutera ngo twibuke natwe kuwutera abandi tubahe ku mugisha Imana yaduhaye! Tuzirikane kandi ko gutanga bihesha umugisha kurusha guhabwa. Naratangaye!!! Umuntu yumva yafashwa wenda afite ibirori (marriage, bapteme,..) ariko we iyo abandi babimukeneyeho nibwo agira ibibazo uruhuri !!!

Ntuzabwire umuntu ngo uramukunda kandi ntacyo wamuha kuko umuntu yatanga adakunda ariko ntiwakunda udatanga! Guhora ufite ibibazo iyo bigeze aho usabwa gutanga ugenzureye neza wasanga ari uburyarya bubigutera.

3. Umuntu usanga ashaka kubahwa n’abandi nyamara we agasuzugura abandi! Kamere muntu turemanywe ikunda icyubahiro nyamara ijambo ry’Imana ridusaba guca bugufi ntitwishyire hejuru, icyubahiro umuntu afite mbere na mbere agikomora ku kuba yararemwe ari umuntu atari itungo cyangwa ikindi ariko kandi akaba anaremye mwishusho y’Imana!

Kuba rero umuntu yakenera kubahwa n’abandi ariko atishyize hejuru yabo ubwabyo si ikibazo kuko umuntu n’Imana yaramwubashye imuha gutwara ibiri mu isi byose, ariko ikibazo umuntu ukeneye kubahwa akenshi ashingira ku mafaranga agasuzugura abakene? Ashingira ku mashuri ugasuzugura abatize? Ashingira ku miterere cyangwa ubwiza agasuzugura abadateye nkawe cyane ko aha ho ushobora no kuba wakwishuka kuko biterwa n’ureba (ni relative) Ashingira ku mwanya arimo agasuzugura abari munsi ye,...!

4. Umuntu usanga ashaka gukundwa n’abandi, akabakeneraho kumwitaho (affection or care) urugero: yarwara akumva abantu bose babimenya kandi bakamusura, ariko we ntabagaragarize urwo RUKUNDO igihe bari mubihe nkibyo! Uku n’ukwikunda gukabije ntibikwiye.

5. Umuntu yumva atahemukirwa amasezerano agiranye n’abandi bakayubahiriza ariko we ntiyubahirize ayo agiranye n’abandi! Muribuka umugaragu shebuja yahariye umwenda munini ariko we ntiyihanganira mugenzi we wari umurimo ideni rito!

Tekereza wanga ukwicira gahunda wowe ukica izabandi! Ugufitiye ideni ntasinzira ariko ideni ufitiye abandi ntunaryibuka! Imana idutabare.

6. Ese imyanzuro ufatira abandi ubona ariwo uyifatiwe yakunezeza? Hari ikibazo gikomeye cyane cyane kubo Imana yahaye umugisha wo gufatira abandi ibyemezo (abayobozi mu nzego zose, abashinzwe umutekano, abakozi mu nzego z’ubutabera,...)

Iyo urebye ibyemezo bafata rimwe na rimwe wibaza niba bishyira mu mwanya wabo babifatira, ingero ni nyinshi buri wese hari urwo yabonye!

Nshuti ukwiye gushyira imbaraga mu byo wifuza gukorerwa n’abandi!!! Mbese muri uyu mwaka utaha ushaka kubahwa? Gukundwa? Kuvugwa neza? Guhabwa?ushaka kudahemukirwa? Ushaka gusengerwa? Ibi byose hamwe n’ibindi byinshi wifuza ku Mana, shyiraimbaraga mu kubikorera abandi. Imana iguhe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza