Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Muri miliyoni 200 zikoresha YouVersion ifasha gusoma (...)
Muri miliyoni 200 zikoresha YouVersion ifasha gusoma Bibiliya muri telefoni, menya imirongo yakoreshejwe cyane muri 2015

YouVersion ni uburyo bufasha abantu gusoma Bibiliya bifashishije telefoni zabo ngendanwa. Hifashishijwe ubu buryo, abantu bashobora kwitwaza Bibiliya aho baba bari hose nta yindi nkomyi, kubera ikoranabuhanga rigenda ryaguka hirya no hino. Kugeza ubu ubushakashatsi bwa YouVersion bugaragaza ko abantu byibuze miliyoni 200 bashyize ubwo buryo bwakozwe na Life Church mu mwaka w’2008 muri telefoni zabo.

Infochretienne.com yatangaje ko ubu buryo bworohereza abashaka gusoma Bibiliya yose, mu mwaka w’2014, abagera kuri miliyoni 8.3 babashije kubukoresha, naho mu mwaka ushize w’2015, babaye miliyoni 20.

Muri gahunda yayo yo gusuzuma uko abantu bagiye bakoresha ubu buryo, YouVersion yasesenguye imirongo ya Bibiliya abantu bibandaho, ishyira hanze iyo bavuga ko yakunzwe kurusha indi.

Igargara aha hasi, ni iyakoreshejwe n’abantu bo mu bihugu 11, bikoresha YouVersion cyane.

Abantu kandi bashobora kwifashisha ubu buryo bagasangira imwe mu mirongo ya Bibiliya n’inshuti zabo. Dore imirongo abantu basangiye kurusha indi babinyujije ku mirongo yabo ya E-mails, ubutumwa bugufi (SMS) no ku zindi mbuga nkora yambaga (Social media networks) mu mwaka w’2015:

Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. Imigani 3:5-6

Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. Abafilipi 4:6-7

Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.” Yosuwa 1:9

Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Abaroma 12:2

Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera. Abaroma 15:13

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza