Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Muri Nijeriya, abakristu batabawe n’abayisilamu
Muri Nijeriya, abakristu batabawe n’abayisilamu

Muri Nijeriya, urubyiruko rw’abayisilamu rusaga 200 rwahishe abakristu bo mu mujyi wa Kaduna ubwo bahigwaga na Boko Haram. Nk’uko bitangazwa na Pasiteri Yohanna Buru w’itotero rya Christ Evangelical Church i Kaduna, ngo iki gikorwa ni ubwa mbere cyari kibayeho; ubwo abakristu batabarwaga n’abayisilamu.

Yashimiye cyane aba bayisilamu agira ati "Mbikuye ku mutima, mbashimiye urukundo bagararagaje ndetse n’ukuntu bafashe neza abahigwaga."

Yakomeje kandi avuga ko kiriya ari ikimenyetso cy’uko bishoboka ko abantu badahuje imyemerere bashobora kubana mu mahoro n’umutuzo.

Leta ya Kaduna iherereye rwagati muri Nijeriya, ariko mu mezi make ashize, yagaragayemo cyane urugomo rushingiye ku myemerere. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, abantu bitwaje intwaro bishe abandi icumi bari bakiri kwizihiza Noheli mu gace ka Tattaura.

Leta y’iki gihugu inengwa ko ntacyo ikora ngo ihagarike ubu bwicanyi. Nubwo Perezida Goodluck Jonathan yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo nyinshi mu duce twiganjemo abayisilamu, ntibyabujije Boko Haram gukomeza guca igikuba mu majyaruguru y’igihugu. Kuva mu mwaka w’2009 uyu mutwe umaze guhitana abagera ku bihumbi 5.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza