Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Musabe Dieudonné yagaragaje urufunguzo rw’umuryango (...)
Musabe Dieudonné yagaragaje urufunguzo rw’umuryango uhinguka kure y’imbibi ku bahanzi ba Gospel nyarwanda

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana musabe Dieudonné unaheruka gusohora muri studio indirimbo ye nshya yise “No body”, yatangaje ko abahanzi bo mu gisata cya Gospel nyarwanda bakwiye kujya baririmba no mu ndimi z’amahanga kugira ngo ubutumwa baririmba burenge imbibe z’urwanda.

Aganira na UBUGINGO.com, Uyu muhahanzi umenyerewe mu ndirimbo nka: ‘Network’, ‘Visa’ n’izindi, kuri we; asanga ngo byagorana kubona indirimbo ya Gospel izwi hanze nko muri Nigeria, Afurika y’epfo, Ghana n’ahandi usibye ngo nk’iyitwa ‘Holy Spirit’ ya Ngabo Medale (Meddy). Ibi rero, bikaba ari byo ashingiraho avuga ko abahanzi baririmba bene izi ndirimbo bakwiye kujya baririmba no mu ndimi z’amahanga kugira ngo ubutumwa baririmba bugere kure aho batumva ikinyarwanda.

Gusa n’ubwo avuga ibi, ntawakwirengagiza ko hari abo bishobora kuzagora bitewe no kutamenya izi ndimi avuga ku mpamvu zinyuranye zirimo nk’iz’uko bamwe muri abo bahanzi bashobora kuba badafite ubumenyi muri zo, cyangwa n’ababufite bukaba budahagije kuburyo babasha kuziririmbamo.

Musabe, amaze kubona ko nta rundi rufunguzo rwakingura umuryango umugeza kure aho avuga, yahisemo gukora indirimbo mu rurimi rw’icyongereza yise ‘No body’. Iyi ikaba yarasohotse mu minsi mike ishize. Mu gihe uyu muhanzi amaze muri iki gisata, amaze gukorana indirimbo n’abandi batandukanye nka: Dominic Nic, Serge Iyamuremye, Bright Patrick, na Eddy Mico.

Musabe muri iyi minsi ngo yumva afite umutwaro wo gusengera iri vugabutumwa ry’indirimbo asaba Imana kugira icyo ikora kugira ngo ryaguke.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye bukaba ari ubuhumuriza abantu banyuranye, bubabwira kudacibwa intege n’ibihe bibakomereye bashobora kuba barimo cyangwa bazahura na byo. Ngo ntibakwiye guhagarika urugendo cyane kuko ngo iyo ‘Imana iri mu ruhande rwawe nta muntu n’umwe waguhagarika’. N’ubwo bisanzwe ko buri muntu yacika intege ngo ntawukwiye kwiheba, kandi akazirikana ko Imana imuri hafi kandi imukunda kuko niyo yamuremye. Amwe mu magambo ayirimo akaba agira ati: “If God is on your side, no body else can stop you…, no body else…can stop you.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza