Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016 nibwo i Musanze ho mu ntara y’Amajyaruguru hasozwaga igiterane cyari kimaze iminsi ibiri. Ni igiterane cyateguwe Na Korali Integuza yo mu itorero rya ADEPR, akarere ka Musanze, yifatanije Na korali Jehovah-Jireh yo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ku ikubitiro abakabakaba 100 bakaba bahahembukiye.

Muri iki giterane hagaragaye imbaraga z’Imana zikomeye kuko abantu 100 bakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo nkuko bisobanurwa na Perezida wa Korali Integuza bwana Twagirimana Alphonse Rafiki.

Yagize ati:“Yego, Imana yadukoresheje ibikomeye kuko abantu bagera ku 100 bakiriye agakiza kandi niyo yari intego yacu nyamukuru, naho intego ya kabiri kwari ukugirana umubano na korali Jehovah-Jireh yo muri ULK”.

Nyuma y’inararibonye bakuye muri iki giterane barahamya ko nta kabuza bakomeje gutumira abahanzi bakomeye ndetse n’amakorali akomeye byakomeza gutanga umusaruro kuko abantu batandukanye baza baje kumva indirimbo ariko bikarangira bakiriye agakiza nkuko byabaye kuri uriya munsi batumiye korali Jehovah-Jireh ya hano i Kigali.

Ati: «Turateganya no gukorana n’abandi bahanzi, baturutse i Kigali cyangwa se izindi mpande z’igihugu, n’andi makorali kugira ngo ibitaramo nk’ibi bijye bibaho no mu bindi bihe kuko twabonye ko hakirizwamo benshi.»

Iyi Korali ifite abaririmbyi 70, yatangiye ifite abaririmbyi 12, itangira umurimo w’Imana mu w’1998, itangirira ahitwaga mu Cyanturo, nyuma yaho iza kumanuka iza ku mudugudu wa Musanze ari naho iri mo kubarizwa ubu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza