Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mushiki wa Christiano agereranya imvune ya musaza we (...)
Mushiki wa Christiano agereranya imvune ya musaza we muri EURO2016 n’imibabaro ya Yesu ku musaraba

Mushiki wa Christiano Ronaldo, umunya Portugal w’igihangange muri ruhago yakozwe ku mutima bikabije n’imvune musaza we yagize ubwo yari mu kibuga ku mukino wa nyuma w’umupira w’amaguru mu irushanwa ry’igikombe cy’Uburayi 2016, agera aho ayigereranya n’imibabaro Yesu yagize ku musaraba.

Abinyujije kuri Intagram, Katia Aveiro yanditse ko imvune ya musaza we wari witezwe nk’umucunguzi w’ikipe y’igihugu cye, yatumye imbaga y’abanya Portugal basuka amarira menshi.

Ati’’ Ariko Imana irakomeye, nari nsanzwe nziko Umukiza wacu Yesu Kristo yatanze ubuzima bwe ku musaraba ngo isi ibe nziza, niko na Christiano yasutse amarira menshi kubw’agahinda yatewe no kutabasha kwifatanya na bagenzi be ngo basozanye urugamba rwo guhesha ishema igihugu cyababyaye.’’

Katia Aveiro asanga gukiranuka Kw’Imana ariko kwatumye n’ubundi babona intsinzi inzozi zikagerwaho Portugal ikegukana igikombe.

Christian Today yatangaje ko mu magambo ye Katia Aveiro wagerageza guhuza ibya musaza we n’inkuru z’ibyabereye ku musaraba, yagize ati ‘’ So ntiyakuretse na gato muri bya bihe by’agahinda n’umubabaro ukomeye,….. Nziko ari we wagukomeje cya gihe kuko yashakaga ko iki gikombe gitaha mu gihugu cyacu.’’

Ronaldo w’imyaka 31, akinira ikipe ya Real Madrid muri Espagne, yakinaga ari kapitene w’ikipe y’igihugu cya Portugal ubwo bakinaga n’Ubufaransa. Akaba yarahuye n’imvune bakigera ku munota wa 7,nubwo yakomeje kugerageza byaje kurangira akuwe mu kibuga, ibintu byacaga amarenga nko gusezererwa kw’ikipe ya Portugal, ariko bikaza kurangira yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Ubufaransa igitego kimwe ku busa, mu minota y’inyongera.

Ibi nibyo byatumye mushiki wa Ronaldo ahuza imibabaro ya musawe n’iya Yesu, kuko itababujije kugera ku ntego y’intsinzi. Mu magambo ye yumvikanye agaragaza gukomera kw’Imana no kwerekana ko ari yo yabaye mu ruhande rw’ikipe yabo kugira ngo yegukane iki gikombe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza