Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Mwarimu yambujije gusoma Bibiliya” Loyal Grandstaff
“Mwarimu yambujije gusoma Bibiliya” Loyal Grandstaff

Muri leta ya Missouri ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umunyeshuri atangaza ko yabujijwe gusoma Bibiliya, ubwo yari mu karuhuko.

Loyal Grandstaff umwana w’imyaka 12, agira ati, “Mwarimu yambwiye ko adashaka ko nsomera Bibiliya mu ishuri kuko atayemera. Nayisomaga kuko twari mu karuhuko. Kandi nzi ko mu karuhuko nemerewe gukora icyo nshaka. Akomeje kumbuza, narasotse njya kuyisomera hanze.”

Se w’uyu mwana Justin Grandstaff, yatangaje ko uyu mwarimu yahohoteye umwana we.

Yagize ati "Kuki batibanda ku basuzugura abarimu babo? Hari abagenda bangiza ibyo bahuye na byo; bateza ibibazo. Uyu mwarimu amenye ko yahohoteye umwana wanjye; yamubujije gukuriza ukwemera kwe, ndetse n’uburenganzira bwo kuvuga."

Nk’uko tubikesha Christian Today, ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo cya Bueker Middle ntibwemera ko mwarimu yamubujije gusoma Bibiliya, ahubwo buvuga ko habayeho kutumvikana neza.

Umuyobozi w’ikigo Lance Tobin yatanagaje ko Bibiliya zitabujijwe mu kigo ayoboye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza