Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mwite ku mibiri yanyu mudahinyura uburyo Imana (...)
Mwite ku mibiri yanyu mudahinyura uburyo Imana yabaremye mo.

Ku bijyanye n’ubwiza; hari ibintu isi imaze gucengeza mu bantu birimo ibyo bamaze gufata nk’amahame bitewe n’uburyo bagenda babisoma mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyandika, amaradiyo, amateleviziyo, kuri za interineti, ndetse no mu matangazo yamamaza tujya tubona ahantu hatandukanye. Gusa ariko ikibazo, ibyo byose bishobora kubakururira ni ukwibeshya gukomeye ku cyo ubwiza nyabwo ari cyo.

Dukwiye kubanza gusaba Imana ikaduha kunyurwa n’uko turi. Twe nkaabantu ntidukwiye gutekereza ko Imana yagize ukwibeshya ku buryo Yaturemye. Hari bamwe uzasanga batishimira uburyo bari kuburyo bitewe n’ubutunzi bafite ugasanga bagerageje gushakira ubwiza mu bindi bintu binyuranye nko mu mavuta abahindura uruhu, kwibagisha bimwe mu bice bigize umubiri wabo (plastic surgery) ariko ibyo byose babikora ugasanga ntacyo bibamariye na mba ahubwo rimwe na rimwe biba byanabakururira ibibazo binyuranye birimo nk’indwara z’uruhu n’ibindi. Gusa icyo dukwiye kumenya rero ni uko Imana idukundira uko turi.

Icyo ukwiye kuzirikana kuri iyi ngingo ; ni icyo Bibiliya yo ubwayo yita uburanga bw’ukuri. Muri 1 Petero 3 :4 haravuga ngo « Ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangurika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana ».

Mwite ku mibiri yanyu mudahinyura uburyo Imana yabaremye mo kuko ari insengero z’Umwuka Wera (1 Abakorinto 6 :19) ndetse munarushaho kwita kubugingo bwanyu mubutungisha ijambo ry’Imana. Mureke Umwuka Wera abahindure aho kuganzwa n’isi.

Iyi nkuru mumaze gusoma ; twayibagejeje ho tuyikesha « Chretienmariage.com ».

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

David kuwa 10-09-2014 saa 21:07
 

Iyoninziza pe kandi irakenewe

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza