Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » N’aho isi yahinduka, Imana niyo buhungiro bw’abizera
N’aho isi yahinduka, Imana niyo buhungiro bw’abizera

Uko ibinyejana bigenda bitaha ibindi bitangira ni ko ubuzima bugenda buhinduka kandi warangaraho gato ugasanga amahirwe yawe agutambutseho,hari ni mvugo bavuga ngo “igihe cyahise ntikigaruka”.Kugirango abantu bagendane n’igihe badatakaje umwanya na muto,bibasaba gukora cyane aribyo bifatwa nk’intandaro y’umunaniro no kumva umuntu ari wenyine ntabuhungiro yabona.

Ariko bibiliya itubwira ko Imana ariyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba kandi Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri,Zaburi 46:2-3,Imana yamaze gutegura ubuhungiro bwawe igihe ubona ugowe n’ibihe urimo.Ni yo buhungiro butanyeganyezwa kandi ni yo mbaraga zawe ntukwiye kugira ubwoba.

Bijya bibaho ko wisanga uri wenyine kandi nyamara ukeneye ushobora kugera kubyo wifuza ariko biragoye ko ugira umuntu ushobora kuguha byose cyangwa ngo agere kubyiyumvo byawe ariko Imana ni yo ukwiye gushaka kuko ni yo mwungeri wawe ukumenyera ibyo ukeneye byose. “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,”Zaburi 23:1.

Nubwo ubuzima bugutegeka gukora cyane ariko birakwiye ko wajya ufata igihe ukaruhuka kuko n’Imana ubwo yarangizaga kurema yararuhutse ndetse bibiriya igaragaza ko mu minsi yawe yo gukora ukwiye kugira umunsi wo kuruhukaho…Kuva 34:21,impamvu abantu bagira umunaniro ukabije nuko baba bivunishije cyane kandi bakihutira kugukora byinshi akenshi biba byarenze n’ubushobozi bwabo,ni yo mpamvu kuruhuka ari iby’ingenzi mu buzima.

Mu kuruhura mu mutwe ukeneye gutekereza ibintu wumva byakunezeza nk’indirimbo zituje zifite ubutumwa bwa hembura ubuzima bwawe,kujya ahantu hari ibintu nyaburanga karemano ndetse n’ibindi wumva bya kunezeza bidatandukanye n’ugushaka kw’Imana.

Ntugatinye kuko ubona uri guca mu bihe bigoye ahubwo abe aribwo uzajya ugwiza imbaraga kuko umwanditsi wa zaburi 23 umurongo wa 4 yagize ati” Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza”.none se niba koko Imana iba irikumwe nawe muri byo byose niki kigutera ubwoba? Abantu twese tunyura muri byo bibaya bikomeye ariko se ahari ubwo wari wabyuka ngo usange abari mu bihe bikomeye nk’ibyo bapfuye bose?, ntayindi mpamvu usanga ukiriho nabo bariho nuko Uwiteka Imana aba ari kumwe n’abantu be igihe cyose.

Iyo wagize ubwoba bikuyobora ku kugira umunaniro ariko iyo wagize kwizera bigufasha kuruhuka, ahari igicucu haba hari n’umucyo,kura amaso ku gicucu cy’ibiteye ubwoba urebe k’umucyo ari we Yesu Kristo.

Abantu benshi iyo bageze mu bihe bibagoye usanga bifuza kwirwanirira nyamara Imana ni yo irwanirira abayikomezaho,umwanditsi wa Zaburi ya 18:3 yagize ati” Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye, Ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye, Ni we nzahungiraho, Ni we ngabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire.”mu y’andi magambo Uwiteka Imana niyo ngabo ikingira abamukunda.

Ese wari uziko iyo hari icyo Imana yatangiye muri wowe uba ugomba kureka Imana akaba ariyo igisohoza ?,ikibazo usanga abantu bahitamo kumva aribo babyirangiriza nyamara uwo atari umurimo wabo,ukwiye gutegereza iyatangiye umurimo mwiza muri wowe akaba ariyo iwurangiza utirwaniye cyangwa ngo wicire izindi nzira.Abafilipi 1:6

Ntukwiye kwihererana ibyawe,ukwiye kubibwira Imana,kubisangiza abandi kugirango udakomeza guheranwa n’ibihe waba urimo,maze ugaharanira gutera intambwe ujya mbere aho gukomeza kwita ku munaniro,ingorane n’ibindi bihe wumva bikugoye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza