Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » N’Imana ntiyakwihanganira iterabwoba! Obama.
N’Imana ntiyakwihanganira iterabwoba! Obama.

Imana ntiyababarira iri terabwoba; Kuri uyu wagatatu taliki ya 24 Nzeli 2014 muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika; Barack Obama yahamagaje abayobozi b’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) kugira ngo bafatanyirize hamwe kwiga ku buryo bwo kurwanya bivuye inyuma intagondwa zigendera ku matwara ya kisilamu ISIS (Islamic State).

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama

Obama akaba yabahamaje muri iyi nama kugira ngo bamufashe kurwanya bivuye inyuma ISIS ndetse n’ibikorwa byose by’ubuhezanguni bwishingikirije ku idini aho buva bikagera.

Nk’uko tubikesha "Christianpost.com" na "The Guardian"; Icyi cyifuzo cye cyikaba cyije kandi nyuma y’ibikorwa by’indengakamere yanavuze ko bidashobora kwihanganirwa uyu mutwe wagiye ukora kandi urimo gukora wibasira abakristo mu gihugu cya Irak ndetse na Siriya. Mu ijambo yageje kuri aba bayobozi bo muri ONU; yagize ati “Si ibyo kuguma mu magambo gusa. Twese hamwe dukwiye gufatanyiriza hamwe tugafata ingamba zifatika zo kurwanya ibikorwa byose bibi by’uyu mutwe”. Ibikorwa bibi byose bakomeje gukora n’Imana ntiyabyihanganira”.

Mu ijambo yakomeje agira ati “ kariya gatsiko k’iterabwoba kazwi nka ISIS kagomba gusenywa kakavaho. Abakobwa, abagore bahohotewe bafatwa ku ngufu ndetse bagirwa ibokoresho by’intambara, abana bishwe urubozo, hari abajugunywe mu byobo, abandi bicwa n’inzara. Ibyo Imana ntiyabasha kubyihanganira”.

Ibi bikorwa by’iyica rubozo byibasiye abakrito mu gihugu cya Irak na Siriya.

Birashoboka ko ibibazo nk’ibi byibasiye abakristo bitari hariya mu burasirazuba bwo hagati bw’isi gusa, nawe nibikugeraho ntibizagutungure kuko na na Yesu Yabibayemo. Icy’ingenzi ni ugukomera mu kwizera ndetse ntunacike intege.

Muri Bibilya Yesu Yaravuze ngo “ Ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga (Yohana 15:18).

Undi murongo ukavuga uti “Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu, kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhora Yesu, kugira ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa. Nuko rero urupfu ni rwo rukorera muri twe, naho muri mwebwe ubugingo ni bwo bubakoreramo” (2 Abakorinyo 4:8-12).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza