Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Nabuze umuhungu wanjye, ariko sinzihakana Imana yanjye” (...)
“Nabuze umuhungu wanjye, ariko sinzihakana Imana yanjye” Aysha Bibi

Abayisilamu muri Pakistani, bari mu mutwe w’igipolisi, bafashe umugore w’umukristo witwa Aysha Bibi bamushinja kwiba umutu (boss we) yakoreraga mu rugo . Baramukubise, bamuvuna amaboko, hanyuma, banafata n’umuhungu we, Zubair Masih, bamumarana umunsi wose bamukorera iyica-rubozo kugeza ubwo apfuye. Nyuma y’iki gikorwa cya kinyamaswa umurambo bawujugunye imbere y’inzu y’ababyeyi be.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye birimo nka: Christian Headlines na shoebat.com, Uyu mugore uri mu kababaro ko kubura umuhungu we, ni kenshi yasabwe kwihakana Imana ariko atsimbarara ku myizerere ye. Yagize ati: “mfite ibyiringiro mu Mwami wanjye Yesu Kristo. Buri munsi nasabwaga guhinduka umuyisilamu ku gahato. None, mbuze umuhungu wanjye nakundaga cyane, ariko sinshobora kureka Umwami wanjye.” Uyu mugore yakubiswe bikomeye kugira ngo akunde yemere icyaha bamushinjaga atakoze cyo kwiba boss yakoreraga mu rugo, avuga ko nta kizamuca intege kuko azakomeza gukorera Imana kandi ko yizera ko umunsi umwe azongera akabona umuhungu we yakundaga amaso ku yandi.

Nyuma yo kubatsembera akanga kwihakana Imana ye, baramukubise bamugira intere bagira ngo yemere icyaha atakoze bamushinjaga cyo kwiba boss we.

Nyakwigendera ’Zubair Rashid Masih’ umuhungu wa Aysha Bibi. Ibi byose bigaragaza ubuzima abakristo bo mu gihugu cya Pakistani bahuriyeho.

Mu kwezi kwa kabiri dusoje, taliki ya 23, umutwe wa ISIS wateye imidugudu 35 y’abakristo muri Syria, ishimuta ababarirwa hagati ya 263 na 373; barimo abagabo, abagore n’abana. Aba bose n’ubwo bari bazi neza uburyo uyu mutwe ukomeje kwibasira abakristo, ntibabyitayeho kuko batsimbaraye ku myizerere yabo mu gihe bakomezaga gusabwa guhinduka abayisilamu ku gahato mu gihe bari bakiri mu maboko y’uyu mutwe. Raporo zivuga ko bamwe muri bo barekuwe, 15 bakicwa ndetse umubare w’abasigaye bagifashwe bugwate ukaba utaramenyekana.

Mucyumweru gishize, polisi yahagaritse umugabo wari yibereye hanze y’urusengero ruri ku nkombe za Miami, ndetse banarwinjiramo batera ubwoba abari barurimo, basakuza cyane bavuga ngo "Allahu Akbar," bivuga ngo "Imana niyo nkuru". Umwe muribo anavamo abwira abakristo bari muri urwo rusengero ko bagiye kubaca imitwe.

Gusa n’ubwo bimeze gutya ijambo ry’Imana riravuga rigira riti “Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi” (Yohana 10:10).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza