Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nahisemo gukizwa nkabaho neza kurusha ba sogokuruza (...)
Nahisemo gukizwa nkabaho neza kurusha ba sogokuruza batamenye Imana-Ubuhamya bwa Selmira

Nk’uko dukunze kubigenza tubagezaho ubuhamya bw’abantu mu ngeri zitandukanye hirya no hino ku isi, bugaragaza ineza y’Imana mu buzima bw’abantu bayo, kuri iyi ncuro tugiye kukugezaho ubuhamya bw’umugore witwa Selmira ukomoka mu gihugu cya Peru, mu bwoko bw’abantu bitwa Quechua. Uraza kumva ukuntu yahuye n’Imana ubuzima bwe bugahinduka burundu.

Selmira yabanje kuba umwana w’umukobwa watojwe gusoma ariko nk’uko umuco w’ubwoko akomokamo ubigena yubatse urugo akiri muto cyane.

Selmira Yesu yahinduriye ubuzima

InfoChretienne.com ivuga ko mu buhamya bwe yitangira avuga ko ubwoko akomokamo ari bantu babaswe n’inzoga ku rwego rwo hejuru ndetse n’ihohoterwa. Ibi nibyo bituma avuga ko ubuzima bwe bwari bugoye Yesu atarabwinjiramo, kubaka urugo rwe nabyo byari akavuyo gusa.

Ibibazo yahuye nabyo mu buzima bwe byamubeshejeho ubuzima bwo kwiheba, ariko arakubwira uko inzozi yarose zamubereye inzira y’impinduka mu buzima bwe kuko Yesu yamusuye agahindura byose.

Avuga ko ijoro rimwe yarose igiti kinini kirambitse ku ruzi nk’ikiraro, akagerageza kwambuka. Ati ‘’ ubwo nageragezaga kwambuka nibwo nabonye umugabo wambaye ikanzu y’umweru irabagirana, nshatse kugwa arangarura ahita ampa Bibiliya.’’

Ku yindi ncuro mu buhamya bwe avuga ko yabonye urwego ruzamuka rujya mu ijuru, akazamuka akagerayo ngo abona haratuje cyane, amazu arimo ubusa hanyuma umugabo umwe ngo aramwegera aramubaza ati ‘’ Kuki uri aha?’’, ‘’Genda ujye kwita ku bana bawe no gukorera Umwana w’Imana.’’

Ibi nibyo byatumye Selmira ajya gushaka icyo gitabo kitwa Bibiliya, agishaka yahuye n’abayindura mu ndimi zitandukanye muri Wycliffe aribo Christa na Maritsa. Aba nibo bamusobanuriye amateka ya Bibiliya, yumva baravuga Imana. Ng’iyi inzira yo gucika ku ngeso mbi y’ubusinzi ikaba n’inzira y’agakiza kuri we. Selmira kandi ntiyabyihereranye kuko wabaye umwanya mwiza kuri wo gusangiza abari hafi ye bose barimo n’umugabo we iby’iyi nzira nziza y’agakiza. Ibi ariko ntibyamuhiriye kuko byatumye umugabo we amwa ashaka ko kumwirukana mu rugo, ariko kandi avuga ko kuri ubu agenda abona impinduka.

Kuri ubu Selmira afite imyaka 50 y’amavuko, akaba ari umwe mu bahindura Bibiliya bagize itsinda rizwi nka Wycliffe. Ibintu avuga ko ari ingenzi cyane ko bigera aho bikaba ubuzima. Ati ‘’Ibi bituma ukomera nka Yesu, ukabaho ubuzima bwiza butandukanye n’ubwa ba sogokuruza batigeze bamenya Imana.’’

Kuri ubu avuga niyo atashye amakuru aba asangiza umuryango we, abaturanyi ndetse n’abamuyobora nta yandi keretse ayo muri Bibiliya.

Nshuti dusoza ubu buhamya turakwibutsa ko mu ijambo ry’Imana harimo imbaraga zihindura umuntu icyaremwe gishya, ibya kera bigashira. ‘’ Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,’’ Abaroma 1:16

Nawe uryemereye ryaguhindura, Imana iguhe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza