Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nasho: Korali Sauti ya mwisho igiye kumurika alubumu (...)
Nasho: Korali Sauti ya mwisho igiye kumurika alubumu DVD yabo ya 1 bise “HARIHO UBWAMI BUTAZASHIRA”

Kuwa gatandatu tariki ya 14/03/2015 Korali Sauti ya Mwisho nibwo iraba ishyira ku mugaragaro album yabo ya mbere y’amashusho, mu gikorwa kizitabirwa n’abantu baturutse imihanda yose mu Rwanda harimo n’abahanzi bamenyerewe muri ADEPR nka Past. Mugabo Venuste, Safari Jean Pierre ndetse n’abandi. Iki gikorwa kizabera I Nasho kuri paruwasi ya ADEPR Mulindi.

SAUTI YA MWISHO ni korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR muri paruwasi ya Mulindi, ibarizwa mu itorero ry’Akarere ka KIREHE. Yavutse mu mwaka w’1997. Ubu ifite abaririmbyi 62 bari mu byiciro bitandukanye harimo abakozi ba Leta, Abikorera ku giti cyabo ndetse n’abashoferi .Umukuru muribo afite imyaka 67, naho umuto afite imyaka 15.

Muri rusange iyi Chorale kuva yatangira yaranzwe no kugira urukundo no gukunda gusenga Imana cyane, ari nayo yagiye ibafasha mu bikorwa byayo bitandukanye bagiye bakora.

Mu bijyanye n’ivugabutumwa, Chorale Sauti ya mwisho yagiye ivuga ubutumwa mu buryo butandukanye. Bwaba ubunyuze mu ndirimbo n’ivugabutumwa ryo gufasha. Yagiye ikora ivugabutumwa ahantu hatandukanye mu cyahoze ari ururembo rwa Kibungo ndetse no mu zindi ndembo nka Kigali na Butare.

Iyi korali yagiye ikura kuburyo yagiye ivamo Ababwirizabutumwa bayoboye imidugudu, ifite abaterankunga hirya no hino mu ndembo zitandukanye bashyigikira mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Uko Imana yagendaga ibatera iteka, nabo niko bagendaga biyubaka, dore ko itangira yakoreshaga ingoma Gakondo ndetse imiririmbire nayo yari ikiri hasi cyane, ariko ubu barashima Imana kuko ubu bifitiye ibyuma bya Muzika bishimishije babashije kwigurira babifashijwemo n’abaterankunga bayo kandi bakaba basigaye baririmba mu buryo buteye imbere.

Nyuma yo kubona ko kuzenguruka hirya no hino mu ndembo bavuga ubutumwa bidahagije, baje kugira igitekerezo cyo gukora ivugabutumwa ryagutse rirenga imipaka y’Urwanda, nibwo bafashe icyemezo cyo gushyira indirimbo zabo kuri CD, kugira ngo ubutumwa bwabo butambuke bugere kure hashoboka.

Ubu iyi korali iri mu myiteguro yo kumurikira abakunzi bayo bose Album y’indirimbo zigaragara ( Audio visuel) Vol ya 1 yitwa ‘HARIHO UBWAMI BUTAZASHIRA’. Ikazajya ahagaragara tariki ya 14/03/2015. Aho izaba iri kumwe na bamwe mu bahanzi bazwi cyane muri iki gihugu nka Pasteur MUGABO Venuste, SAFARI Jean Pierre, GASENGAYIRE Xaveline, korali UKUMBUSHO ndetse na korali IMBUZI.

Korali yashyizeho gahunda y’ukwezi kw’ivugabutumwa ry’ibikorwa aho igenda itaramana n’abakunzi bayo ikanatangiramo ubufasha butandukanye ku batishoboye. Ni muri urwo rwego nubundi tariki ya 07/03/2015 isaa saba bazaba berekeje mu mudugudu wa KAGESE II, mu kagari ka KAGESE, mu murenge wa NASHO aho bazataramana n’imiryango y’abirukanwe muri TANZANIA ituye muri uwo mudugudu, hakazaberamo igikorwa cyo gutanga ubufasha kuri iyo miryango.

Korali Sauti ya Mwisho irakomeza kurarikira abakunzi bayo gukomeza kuba hafi yayo, nkuko badahwema kubikora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

KWITONDA Ildephonse kuwa 10-03-2015 saa 04:35
 

Tubari inyuma kdi tuzaba duhari kuko numvise audio zabo zikoretse urumvako video ari akarusho!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza