Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » " Mana Nunkura muri ibi bitaro nzagukorera!" Ravi (...)
" Mana Nunkura muri ibi bitaro nzagukorera!" Ravi Zacharias

Zacharias Ravi Antony Kumar yavukiye i Madras mu Buhinde nkuko abenshi mu baturage b’iki gihugu batemera Imana nawe yari umuhakanyi kugeza ku myaka 17.

Ubwo yageragezaga kwiyahura maze akanywa uburozi , umwe mu baturanyi b’iwabo wari umukristo yamuzaniye Bibiliya maze asaba mama wa Zacharias gusomera umuhungu we muri YOHANA 14:19 havuga ngo’’hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho”.

Aya magambo yakoze kuri uyu mugabo maze yumva ko ngo ahari ariyo mahirwe yonyine asigaranye yo kubaho maze ashyira ubuzima bwe mu maboko y’Imana asenga isengesho rigira riti” Yesu niba ari uko biri ari wowe utanga ubuzima, ndabushaka, ndakwinginze unkure muri ibi bitaro, ndagusezeranya ko nzagukorera” .

Imana yaje kumukiza maze kuva ubwo ahinduka umukozi wayo ukomeye aho yanditse ibitabo byinshi bigamije kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Birashoboka ko nawe waba waragize umunsi ukomeye mu buzima bwawe maze ukicara ubona nta handi wakura ugutabarwa maze ugahamagara Imana ngo nigutabara uzayikorera ubuzima bwawe bwose. Ese uracyibuka uwo munsi? Waba se ukora ibyo wasezeranye cyangwa waribagiwe?.

Bibiliya iravuga ngo”guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga. UMUBWIRIZA 5:4. Zacharias we ubwo yari ku buriri kwa muganga yamenye igisubizo cye aho cyari kuva, maze akibonye yibutse ko umuhigo yahize nawuhigura azaba anejeje Imana bityo ikanamugirira icyizere ko nikindi yasaba akagihigira yazahigura icyo yahize.

Ravi Zacharias ubu ni umwe mu bakozi b’Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga , urebye intangiriro ya byose yabaye umunsi yamenye ko ari Imana imukijije maze afata icyemezo cyo kuyikorera adasubiye inyuma. Nawe uhereye ku byo uzi yagukoreye waba umuhamya w’iyo nkuru nziza maze ukagarura benshi ku Mwami Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza