Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Byamusabye amasengesho y’amezi arindwi kugirango abone (...)
Byamusabye amasengesho y’amezi arindwi kugirango abone umugabo.

Umuhanzi uririrmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri leta zunze ubumwe za Amerika Fantasia Bariino; mu buhamya bwe yahaye ikinyamakuru AOL mu cyumweru gishize yagitangarije ko byamusabye amasengesho y’amezi 7 yiyiriza ubusa kugira ngo abone umugabo abana nawe kuri ubu. Umugabo we yitwa Kendall Taylor.

Yagize ati:”Nakoze amasengesho y’amezi arindwi niyiriza ubusa. Kuri njye cyari igihe kirekire. Muri iki gihe nta birori nakoraga, sinanywaga kandi sinanavugishaga abahungu. Ibi nabyo byari bingoye.”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 32 umaze gukora Album ye ya gatanu yise “The definition of…. yasobanuye ko yahuye n’umugabo we akimara kurangiza aya masengesho.

Asobanura icyamuteye gukora aya masengesho Fantasia Bariino yavuze ko yifuzaga ikintu gitandukanye.

Yagize ati:”Nifuzaga ikidasanzwe. Natangiye kureka umubano nari mfitanye n’inshuti mbi ndetse n’abankomeretsa. Nagombaga kubireka byose bikagenda. Mu gihe nari ngisoza aya masengesho nahise mpura n’umugabo wanjye.

Ushingiye ku buhamya bw’uyu muririmbyi, uyu mugabo we basezeranye umwaka ushize ni igisubizo cy’Imana, akaba ari naho ahera ashima Imana kubw’umugabo mwiza yamuhaye dore ko uyu mugabo ari umwe mu bagabo bafite ibikorwa bitandukanye byo kuzana abantu kuri Kristo hariya mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Zimwe mundirimbo z’uyu muhanzi harimo nka ,I believe,Lose to win,The Lord is blessing me n’izindi.

Cyiza Théogène

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza