Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Ngomba gutanga umusanzu wanjye ngashyiraho ishuli rya (...)
“Ngomba gutanga umusanzu wanjye ngashyiraho ishuli rya muzika” Ntidendereza J. Bosco

Nyuma y’igihe yitegereza uburyo muzika yo mu Rwanda ikorwa ku rwego rwo hasi, nyiri ‘BNG Records’-uruganda ruzwiho gutunganya umuziki cyane uwaririmbiwe Imana, Ntidendereza Jean Bosco, yatangaje ko mu rwego rwo kuwuzamura bagiye gushinga ishuli ryigisha muzika.

Mu kiganiro na Bwana N. Bosco, avuga ku mpamvu nyamukuru yabateye gushinga iri shuli, mu magambo ye bwite yagize ati: “maze kureba uburyo muzika yacu ikorwa mu buryo butari ku rwego rwiza, byanteye kumva ko ngomba gutanga umusanzu wanjye ngashyiraho Ishuli aho buri wese agomba kwisanga bitewe n’icyo akeneye kwiga.”

Ubusanzwe hari ahagenda hagaragara amashuli nk’aya akazimira atamaze kabiri ku bw’impamvu zinyuranye zirimo nk’iz’ireme ry’ubumenyi batanga n’amikoro biri hasi. Bosco agaragaza imbaraga bo bafite ku kibazo nk’iki, yavuze ko babanje kureba kuri buri nzitizi yababangamira mbere yo kurishinga. Ibi bikaba ari n’imwe mu mpamvu yabateye kurishinga dore ko ngo iki gitekerezo bari bakimaranye igihe kitari gito.

Amwe mu masomo azahigishirizwa ngo ni ugucuranga guitar (theory & practice), gucuranga piano (theory & practice), gutunganya indirimbo z’amajwi (audio production), gutunganya indirimbo z’amashusho (video production), amahugurwa ku miririmbire (vocal training) no gukoresha ibyuma ndangururamajwi (sound management).

Iri shuli rikaba rizakorera mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro munsi y’icyapa imodoka zihagararaho cya godiyari (good year) mu nyubako nshya aho studio BNG Records yimukiye. Ku wakenera ibisobanuro birenzeho yahamagara kuri 0788854967/0728854967.

Kwiyandikisha ni frw 1000 guhera kuwa kane tarikiya 26/03/2015 kuri reception. Amasomo akazatangira guhera ku wa mbere tarikiya 30/03/2015 ku bazaba babyiteguye hakazakomeza kwakirwa abanyeshuli no mu yindi minsi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza