Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016 (...)
“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016 bamenyekanye.

Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura (Matayo 11:28). “Ngwino uko uri” ni insanganyamatsiko ya groove awards Rwanda 2016, yavanwe muri iki cyanditswe dusanga muri Matayo. Kuri iyi nshuro groove awards ikaba iserukanye umurego.

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016 mu ihema rya Kigali Serena Hotel habereye umuhango wo gutangaza abahanzi n’abandi bahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2016 bitangwa ku baba barabaye indashyikirwa.

Mu byiciro 13 bihatanirwa mu irushanwa ry’uyu mwaka wa 2016, habonetse agashya ko kubona amazina mashya atari amenyerewe muri iri rushanwa dore ko ubusanzwe Groove Awards yashyiraga imbere cyane abahanzi b’ibyamamare, ugasanga abakizamuka baragenda bavuga ko abahanzi bato nta cyo iri rushanwa ribamariye.

Kuri ubu, ku rutonde dufitiye kopi rw’abahanzi bahatanira ibi bihembo bya Groove Awards Rwanda 2016, benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ntabwo barugaragaraho, bamwe bikaba byatewe n’impamvu zabo bwite zatumye batitabira iri rushanwa kuko hari abo usanga barakoze cyane ugatungurwa no kutababonaho, gusa hari abandi bacye cyane batarugaragayeho kubera ko batigeze batorwa n’abanyamakuru.

Abatabonetse kuri urwo rutonde hari; Aline Gahingayire, Tonzi, Theo Bosebabireba, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Dominic Nic, Simon Kabera, Alex Dusabe, Nelson Mucyo, Israel Mbonyi, Liliane Kabaganza,Diana Kamugisha,Eddy Mico, Brian Blessed n’abandi ukongeraho n’amwe mu matsinda akomeye na yo atigeze agaragara ku rutonde, aho twavuga nka: The Blessing Family, Beauty For Ashes, True Promises, Alarm Ministries, Jehovah Jireh choir n’ayandi.

Abahanzi bahiriwe n’iri rushanwa, bakagaragara bwa mbere ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo harimo: Mama Paccy, Pastor Grace Ntambara, Rev Kayumva Fraterne, Sano Olivier, Manzi Olivier, Arsene Tuyi, Cedric Sebba, Clever Pappy, P Professor, Regy Banks, Planet Shakers, Korali Gibiyoni n’abandi. Mama Paccy uririmba indirimbo z’ubuhamya bwe bwa cyera agicuruza agataro ku muhanda muri Kigali ariko ubu Imana ikaba yaramuhaye umugisha w’ubukire, yatangaje ko yishimiye cyane kugaragara kuri uru rutonde kuko yabyifuje kuva cyera kandi akaba ari no mu gihe kuko indirimbo ze ngo zikuzwe ndetse zigafasha benshi.

Dore urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2016

1 MALE ARTIST OF THE YEAR

1a. Albert Niyonsaba

1b. Bigizi Gentil Kipenzi

1c. Kayitana Janvier

1d. Serge Iyamuremye

1e. Thacien Titus

2 FEMALE ARTIST OF THE YEAR

2a. Favor Uwikuzo G

2b. Gogo Gloria

2c. Grace Ntambara

2d. Mama Paccy

2e. Stella Manishimwe Christine

3 CHOIR OF THE YEAR

3a. Ambassadors of Christ choir

3b. Gibiyoni choir

3c. Gisubizo Ministries

3d. Healing worship team

3e. Heman worshipers International

4 NEW ARTIST/GROUP OF THE YEAR

4a. Arsene Tuyi

4b. Cedric Sebba

4c. Claver Papy

4d. Manzi Olivier

4e. Sano Olivier

5 SONG OF THE YEAR

5a. Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries

5b. Icyo yavuze- Manzi Olivier

5c. Itangazo- Gibiyoni choir

5d. Ntacyo mfite- Bigizi Gentil Kipenzi

5e. Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries

6 WORSHIP SONG OF THE YEAR

6a. Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries

6b. Bara iyo migisha- Healing worship team

6c. Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries

6d. Ubutumwa- Janvier Muhoza

6e. Warakoze- Daniel Svesson Ft Aime, Simon Kaberaand Patinet Bizimana

7 HIPHOP SONG OF THE YEAR

7a. Igitangaza: Blaise Pascal

7b. Inzira inyerera: P Professor

7c. Nyibutsa: The Chrap

7d. Waratoranyijwe: Rev Kayumba

7e. Yesu ni Umwami: MD

8 VIDEO OF THE YEAR

8a. Arankunda: Gaby Kamanzi

8b. Change me: Regy Banks

8c. Yehova: Janvier Kayitana

8d. Ntacyo mfite: Bigizi Gentil Kipenzi

8e. Urihariye: Gogo Gloria

9 DANCE GROUP OF THE YEAR

9a. Bounegers Drama team

9b. Planet shakers

9c. Praise again drama team

9d. Shekinah Drama team

9e. Shining stars

10 GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR

10a. Gospel Impact: Contact Fm

10b. Himbaza show: City Radio

10c. Magic Gospel mix: Magic fm

10d. Nezerwa: Inkoramutima radio

10e. Top stories: Umucyo Radio

11 RADIO PRESENTER OF THE YEAR

11a. Ange Daniel Ntirenganya

11b. Justin Belis

11c. Mbabazi Felix

11d. Nicodem N Peace

11e. Vainqeur Munyakayanza

12 TV SHOW OF THE YEAR

12a. Himbaza show- Flash fm

12b. Jambo Gospel: Family Tv

12c. Power of the praise- Royal tv

12d. Shalom Gospel show- Clouds tv

12e. The Grace show- TV1

13 CHRISTIAN WEBSITE

13a. Agakiza.org

13b. Ibyiringiro.rw

13c. Issabato.com

13d. Iyobokamana.com

13e. Ubugingo.com

Gutora umuhanzi n’undi wese ushaka guha amahirwe ni gute? Nkuko Pastor Kaiga John ukuriye akanama nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda yabitangarije imbaga y’abantu bari aho, kugeza ubu gutora byatangiye, bikaba bizarangira mu ijoro ryo kuwa 12 Ugushyingo 2016.

Gutora uwo wifuza, unyura ku rubuga www.grooveawards.co.rw, ubundi buryo bwo gutora, ni ukujya muri terefone, ukinjirira ahandikwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo ‘Groove’ ugasiga akanya ugakurikizaho ‘Code’ buri wese uhatana yahawe, ubundi ukohereza ku 5000. Urugero: ("Groove" 14a wohereze kuri 5000).

Tariki 13 Ugushingo 2016 ni bwo hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo muri iri rushanwa rya Groove Awards ribaye ku nshuro ya hano ribrra mu Rwanda. Hagati aho tariki 23 Ukwakira 2016, habaye kimwe mu bitaramo byiswe ‘Groove tour’, icyo gitaramo kikaba cyarabereye kuri Bethesda Holy church. Ibi bitaramo ni bimwe mu byasezeranijwe nk’udushya bafite mu irushanwa ry’uyu mwaka nyuma y’igihe benshi babyifuza ariko ntibikorwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza