Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni ayahe mashusho umukristo nyakuri adakwiye (...)
Ni ayahe mashusho umukristo nyakuri adakwiye kureba?

“Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke.”Abagalatiya 5:19

Bimwe mu bintu bishobora gutuma umuntu atuzura Mwuka Wera nyamara yibwira ko yakijijwe, yaretse rwose imirimo y’akamere,ushobora kutuzura Umwuka Wera bitewe nibyo wereka amaso yawe.

Mu bintu byugarije abantu benshi bakunda kureba nyamara ntibamenye ko bigira ingaruka zikomeye mu mibereho yabo y’Umwuka,muri byo ku isonga haza amafilimi y’urukozasoni n’amashusho yandi ajyanye nizo filimi.

Umuntu ureba mwene izo filimi usanga yuzuye umwuka wazo kuruta uko yakuzura Umwuka Wera. Zitera amarari y’ubusambanyi cyane kandi ayo marari agira imbata uwo yagezemo bityo agahora yuzuyemo ubusambanyi bigatuma Umwuka Wera atabona ubuturo muri we. Inzira yo kunesha kureba mwene ayo mafilimi nta y’indi uretse gutekereza ibyera kandi binoze binyujijwe mu gufata umwanya ugatekereza ku ijambo ry’Imana kuko ariryo ribasha koza mu ntekerezo,bigatuma ubasha gutekereza k’ubwiza bw’Imana bigatuma utaneshwa n’umutima wanduye wakuyoboraga kugutekereza iby’ubusambanyi.

Umukristo igihe atabayeho mu buzima bwuzuye Mwuka Wera,ntabwo aba ashobora kuba mu mahoro Imana itanga ndetse no mu mbaraga zayo,kuko Umwuka Wera niwe ashobora gutuma wera imbuto zikwiriye kandi ziboneye”Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka,no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.”Abagalatiya 5:22-23 kuko gusengera mu mubiri wabaswe no kureba amafilimi y’urukozasoni bitoroha nkuko umuntu yasenga yuzuye Umwuka w’Imana,Bibiliya iravuga iti” musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.”

Ubuntu bw’Imana buratangaje,ntabwo butanga gusa agakiza ahubwo bunatwigisha kumenya uko twakwirinda ikintu icyari cyo cyose gitandukanye n’ubushake bw’Imana,butwigisha kandi kugira urukundo rukwiye no kwirinda kugira ngo tubashe kwera imbuto zikwiriye abamenye Yesu Kristo. Nta wabyishoboza ariko binyuze muri Yesu Kristo abasha gutanga imbaraga zo kunesha no kugenzura imyitwarire,ibitekerezo n’ibyo umuntu akwiye kureba bitamutandukanije n’Imana.

Bibiliya itegeka” kurinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.”Imigani 4:23,umukristo nyawe ntakwiye kureka umutima we ngo ubeho utarinzwe kandi ariwo bubiko bw’iby’ubugingo maze abe yakwemerera Ibiza kuwangiza ko bimwinjiramo!,niyo mpamvu bikwiye ko ugira kwirinda kugira ngo utabura iby’ubugingo bikakuviramo kuba imbata zibiteye isoni. Yesu ashaka ko uvanamo byose mu mutima wawe kugira ngo akuzuze Mwuka Wera kuko niwe weza ibyaha byose kandi akabohora ababoshywe bose.

Yesu ashoboye kuguha umutima mushya,ibitekerezo bishya igihe cyose habayeho kwihana no kugera ku musaraba kuko icyatumye apfa kwari ukugira ngo adukize igihano cy’urupfu ahubwo turonke ubugingo.

Igihe cyose wumva ushaka guhindukira ukareka ibiteye isoni,iri jambo rigufasha gutekereza ibinezeza Imana” Kandi ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by’ibyitumano, Bye kuntwara uko ni ko nzatungana rwose, Urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzantsinda,Amagambo yo mu kanwa kanjye, N’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye. Zaburi 19:14-15 kuko Bibiliya ikomeza ivuga ngo” Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye.”Yesaya 26:3.

Niba waraguye mu mutego wo kubatwa no kureba amafilimi n’amashusho y’urukuzasoni,wicika intege ngo wihebe ko byarangiye udashobora kubivamo,hari inzira yo kunesha. Yesu afite imbaraga zo kugufasha,wowe gusa umwiringire kandi usenge ubudasiba maze umwaturire ibyaha byawe byose azagukiza,ntugire ubwoba kuko imbaraga za Yesu zirakomeye kuruta imbaraga zibikugoye byakubase.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Cubahiro. Ndaruhutse kuwa 3-09-2015 saa 03:47
 

Imana ibahe umugisha inyigisho zanyu zamfashije pe

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza