Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni gute abashavura bahirwa?
Ni gute abashavura bahirwa?

Yesu yaravuze ati, ‘Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.’ Matayo 5:4

Ishavu ni ikiguzi cy’urukundo. Umuntu umwe yavuze ati, ‘Tugira ibitekerezo byinshi iyo umubabaro ari mwinshi cyane. Bigatuma umuntu agira ikibazo: ese kwari ukutwibutsa ko ubuzima ari bugufi? Ese uyu mubabaro wari uwo gukomeza abagishikamye mu kwizera?

Mu by’ukuri biragoye kwemeza ibi, mu gihe umuntu abona byose bigenda nabi.

Ikiba kiraje umuntu ishinga muri iki gihe, ni ukuva mu kababaro. Nyamara iyo akomeje kwemera kugacamo aho kugahunga, asanga uko yagatinyaga atari ko kari.

Icyo gihe arushaho kukigiramo icyo Imana iba ishaka kumwigisha. Nk’uko na Yozefu byamubayeho, Imana yakoresheje ishavu yaciyemo, rimuviramo gusoza neza. Ese iyo ataza guca muri wa mubabaro wose, yari gusoza abaye umutware mu Misiri?

Gushavura bisobanura guhura n’ibikubabaje nta wundi muri kumwe keretse ubasha kugukiza gusa. Bibiliya igira iti, …Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.’ Zaburi 30:5.

Igitondo cyawe kizagera; ni ko Imana yasezeranyije. Umubabaro wawe uzarangira. Icy’ingenzi ntuhunge ikibazo cyawe, emera ugicemo. Ntibivuze ko uzakiyibagiza, ahubwo uzagicamo wizeye ugutabara kw’Imana.

Niyo rwa ari urupfu rutwaye uwawe wari ukijijwe, ntugahagarike umutima. Kuko Yesu yasezeranye ko aho azaba ari ho n’umwizera azaba.

‘Ntimugahagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo kwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.’ Yohana 14:1-3.

Niyo kandi waba umubabaro utari uw’urupfu, uba ari uwo guhumuriza abandi. ‘Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumhuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana’ 2 Abakorinto 1:3-4

Imana iragusaba kwihanganira ibyo unyuramo naho bituma ushavura, ariko igitondo cyawe kizagera. Iyo ijoro rije riba rizasimburwa n’igitondo bukeye.

Nta joro ridacya, Imana iraguhumuriza ko izaguhoza, ukomere, ushikame, uhumure uzanesha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza