Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni gute nakoresha igihe cyanjye neza?
Ni gute nakoresha igihe cyanjye neza?

Ku isi hose, abantu bose, baba abakire cyangwa abakene, banganya igihe. Nanone yaba ukomeye cyangwa uworoheje, nta wushobora kuzigama igihe. Igihe cyatakaye ntikigaruka. Ubwo rero, ibyiza ni ugukoresha neza igihe dufite. Twabigeraho dute? Ni izihe ngamba twafata kugirango dukoreshe igihe cyacu neza? Dore ibintu byafashije abantu benshi gukoresha neza igihe cyabo.

Jya ushyira iby’ingenzi mu mwanya wa mbere.

Bibiliya itanga inama igira iti "mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’" (Abafilipi 1:10). Andika urutonde rw’ibintu by’ingenzi cyangwa ibyihutirwa, cyangwa se byombi, uzirikana ko ikintu cy’ingenzi, kitihutirwa byanze bikunze.

Jya uteganya mbere y’igihe ibyo ugomba gukora.

Nubona usaguye igihe bitewe n’uko warangije ibyo wagombaga gukora, ujye ukomereza ku bindi. Iyo uteganyije mbere y’igihe ibyo ugomba gukora.

Jya woroshya ubuzima.

Itoze kureka ibintu bidafite akamaro cyangwa bigutwara igihe cy’ubusa. Imirimo myinshi cyangwa gahunda zicucitse, nta kindi bimara uretse kugutera imihangayiko itari ngombwa no kukubuza ibyishimo.

Jya ugenera akazi n’imyidagaduro igihe gikwiriye.

Bibiliya igira iti “urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Akenshi abantu babaswe n’akazi ntibabona uko bishimira inyungu z’“imirimo iruhije” baba bakoze, bitewe n’uko nta gihe n’imbaraga baba basigaranye.

Jya uruhuka igihe gihagije.

Abenshi mu bantu bakuze baba bakeneye gusinzira amasaha umunani nijoro kugira ngo bagire ubuzima bwiza, haba mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo no mu bwenge. Ku birebana n’icyo cya nyuma, gusinzira ni iby’ingenzi cyane kuko bituma umuntu agira ubushobozi bwo kwerekeza ibitekerezo hamwe, bigatuma arushaho gufata ibintu mu mutwe, bityo kwiga bikamworohera

Jya wishyiriraho intego zishyize mu gaciro.

Bibiliya igira iti “ibyiza ni ukurebesha amaso aho gutwarwa n’ibyo ubugingo bwawe bwifuza” (Umubwiriza 6:9). Umuntu w’umunyabwenge ntiyemera gutwarwa n’ibyifuzo bye, cyane cyane ibidashyize mu gaciro cyangwa ibyo adashobora kugeraho.

Menya amahame ugenderaho.

Amahame meza azatuma umenya ibyo ushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe kandi atume ukoresha igihe cyawe neza, isaha ku isaha, uko bwije n’uko bukeye. Ayo mahame wayakura he? Abantu benshi bayakura muri Bibiliya kuko irimo ubwenge buruta ubundi.—Imigani 2:6, 7.

Jya uteganya igihe cyo kwita ku byo ukenera mu buryo bw’umwuka

Yesu Kristo yavuze, agira ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Ese wifuza kugena igihe runaka cyo gusuzuma ibintu byo mu buryo bw’umwuka? Mu by’ukuri, nta kindi kintu wakora kiruta icyo, cyazagufasha kugira ubuzima bwiza atari ubw’umunsi umwe gusa, ahubwo n’iteka ryose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza