Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni gute nakwirinda Ishyari
Ni gute nakwirinda Ishyari

Ishyari ni “umubabaro umuntu agira cyangwa umutima mubi umuntu aterwa no kubona undi hari icyo amurusha.” Kimwe n’ikimungu kiri mu mubiri, umuntu ashobora kuganzwa n’ishyari bigatuma ibyishimo bye biyoyoka.

None se bigenda bite ngo ishyari rishinge imizi mu mutima w’umuntu? Twabwirwa n’iki ko turifite, kandi se twarirwanya dute? Umucuruzi ntiyagirira ishyari umukinnyi wa filimi w’icyamamare, ariko ashobora kugirira ishyari mugenzi we w’umucuruzi ugenda atera imbere.

Urugero: aho kugira ngo abategetsi bo mu bwami bwa kera bw’Abaperesi bagirire ishyari umwami, barigiriye undi mutegetsi mugenzi wabo witwaga Daniyeli wari ufite ubuhanga bwihariye. Ikigaragaza ko abo bagabo bari bararakariye Daniyeli cyane, ni uko bacuze umugambi wo kumwica. Icyakora uwo mugambi mubisha warabapfubanye (Daniyeli 6:1-24).

Wabwirwa n’iki ko ufitiye abandi ishyari? Ibaze uti “ese iyo mugenzi wanjye turi mu kigero kimwe agize icyo ageraho biranshimisha cyangwa birambabaza? Ese iyo umuvandimwe wanjye, umunyeshuri w’umuhanga twigana cyangwa umukozi mugenzi wanjye atsinzwe cyangwa agakora ikosa runaka, birambabaza cyangwa biranshimisha?” Niba ku kibazo cya mbere washubije uvuga ko ‘bikubabaza,’ naho ku cya kabiri ukavuga ko ‘bigushimisha,’ waba watangiye kugira ishyari (Intangiriro 26:12-14).

Kugira ngo turwanye ishyari, tugomba kwitoza kwicisha bugufi no kwiyoroshya by’ukuri, kuko bidufasha guha abandi agaciro no kwishimira ibyo bashoboye n’imico yabo myiza. Bibiliya igira iti “Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta”(Abafilipi 2:3). Iyo twumviye iyo nama nziza, tugaragariza abandi urukundo ruzira uburyarya, uwo akaba ari undi muco utuma umuntu agira ibyishimo.

“Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.”- Abagalatiya 5:26.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza