Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni gute wa kwitwara ngo ugaragaze ko uri umukristu by’ (...)
Ni gute wa kwitwara ngo ugaragaze ko uri umukristu by’ ukuri?

Kuvuga ko uri Umwana w’Imana ariko utabigagaraza, ni ukwibeshya mu mutima. Dukeneye guhamiriza abandi ko turi abakristo nyakuri. Kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye kandi imirimo idafite kwizera na yo ntacyo imaze. Ntidukwiriye kwiringira ko tuzakizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, ariko na none igihe tumaze kwakira umwami dukwiriye guhamya ko twamwakiriye.

Bimwe mu biranga abakristo bataryarya.

1. Kwihana Yohana Umubatiza nk’uwagombaga gutegurira Yesu inzira, ubwo yigishaga abantu arangururira mu butayu, yababwiraga ibyo kwihana (Matayo 3:2), agira ati: "Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi." Umwami wacu Yesu Kristo ubwo yari ku isi atangira umurimo we yabwiye abantu ko bagomba kwihana bagahinduka kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi. Matayo 4:17.

Intumwa iyo zigishaga abantu zababwiraga ko bagomba kwihana (Ibyakozwe n’intumwa 2:37), kuko ari yo nshingano bari barahawe n’Umwami wa bo kandi umwami wacu ariwe Yesu Kristo, (Luka 24:45-49). Nk’abakristo tugomba kurangwa n’imibereho yo kwihana tukanahinduka by’ukuri kuko ari byo Imana idushakaho (Ibyakozwe n’intumwa 17:30-31). Ibi kandi bijyana no kwizera nk’ishingiro rya byose. Tugasaba kubabarirwa ibyaha ariko tukanizera ko Imana ibasha kutubabarira.

2. Kwera imbuto - Matayo 25:31-40 Abakristo bagaragaza imyitwarire mibi haba ku giti cyabo cyangwa mu itsinda babarizwamo, birema ibice, bahangana hagati yabo, baba bagaragariza abantu ko Imana atari nziza. Si uko Imana ari mbi, ahubwo abantu ni bo babi. Abakristo barimo umwuka w’Imana, babaho imibereho igaragaza urukundo n’amahoro. Ahari abakristo, harangwa nuko abashonje bahaga, abafite ibikomere bikomorwa, abigunze babona urukundo, abihebye bagarurirwa ibyiringiro, abababaye barahumurizwa, abadamaraye berekwa inzira, abatazi ukuri bakakumenyeshwa.

Ahantu hameze gutya, Ubumana burigaragaza, aha hantu kandi tuba dufite uburinzi bukomeye buturuka ku Mana. Ntacyahangara abantu bameze gutya. Iki nicyo dusabwa twese. Dufashe urugero ku mwami wacu Yesu Kristo, aho yageraga hose: Abarwayi barakiraga, abihebye bagahumurizwa, abafite ibibazo bakabona ibisubizo bijyanye n’ibibazo bya bo kubwo kwizera.

3. Urukundo -Abagalatiya 5:22 Imana yifuza ko dukundana nk’uko yadukunze kuko urukundo ruruta byose kandi ruhatse byose. Urukundo ni itegeko ry’izahabu (Matayo 5:43-48). Yohana intumwa na we yigishije iby’urukundo amaze gusobanukirwa n’akamaro k’urukundo, n’uburemere bw’urukundo Imana yakunze abantu. (Yohana 3:16)

4. Kwiga Ijambo ry’Imana - 2Timoteyo 3:16-17 Umukristo nyakuri arangwa no gushishikarira gusobanukirwa amagambo y’Imana ari muri Bibliya nkuko yahishuwe. Dawidi we amaze gusobanukirwa n’akamaro k’ Ijambo, yaranditse muri Zaburi 119:105 ati: "Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye."

5. Barangwa kandi no kugira ibihe byo gusenga - 1Abatesalonike 5:18 Gusenga ni intwaro ikomeye cyane, kuko bidufasha kwegerana n’Imana yacu tuyibwira ibituri ku mutima. Tukayibwira ibibazo byacu na yo ikadusubiza nk’umubyeyi wacu.

Mu isengesho Abakristo bafata umwanya bakihererana n’Imana kugira ngo barusheho gusa na Yesu."Amasengesho si uko twiyumva cyangwa uburyo bwo kwigusha neza. Mu masengesho Imana itunganya ibyifuzo byacu ngo bibe nkuko ishaka kugira ngo itubashishe kubona amahoro."

Imana itubashishe kugira ibihe bidasanzwe byo gusenga kuko ariho ivuganira natwe, ndetse ikatumenyesha n’amafuti yacu kugira ngo twikosore. Reka dusabe nka Dawidi muri Zaburi 139:23-24 tuti: "Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza. Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, unshorerere mu nzira y’iteka ryose."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza