Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni gute wabana n’ababyeyi batazi Imana?
Ni gute wabana n’ababyeyi batazi Imana?

Umubyeyi ni umuntu ukomeye buri wese akwiye kubaha,hariho n’ imvugo igira iti "akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu" ; Iyi mvugo yibanda cyane kuri nyina w’ umuntu ariko yaba se cyangwa nyina w’ umuntu baba bafite icyo bavuze gikomeye mu buzima bwa muntu.

Igihe Imana yahaga Mose amategeko yayo ku musozi Sinayi, yagaragaje cyane ukuntu ikomeye ku mubano wayo n’ abantu kandi igaragaza cyane ukuntu ishaka ko abantu bagirana nayo ubusabane ari naho dushingira kwizera kwacu.

Abantu bagirana isano n’ Imana igihe bemeye kwihana bakakira Yesu Kristo ngo ababarire ibyaha maze bakamwiringira mu kwizera. Abamaze kumenya Imana, ntakindi ibasaba keretse kuyizera no kuyubaha kandi uko tuyubaha nkuko yabituremeye tuba tugomba no kubaha abo yanyujijemo umugambi wayo kugira ngo tuvuke aribo babyeyi.

Ese warabyawe n’ababyeyi batazi cyangwa batemera Imana ukwiye kubasuzugura? oya rwose! Ahubwo ukwiye kuberera imbuto kuko isano ry’ umwana n’ umubyeyi ridakwiye guteshwa agaciro.

Niyo mpamvu bikwiye ko:

1) Ujya ufata umwanya wawe ukabasengera

2) Ujye ubafasha uko ushoboye kandi ugerageze kubereka ibyiza byo kumenya Imana

3) Ujye ubabera indorerwamo ya Yesu kugira ngo babashe kukwigiraho

4) Ujye ubingingira cyane ku Mana uhagarare mu cyuho mu mwanya wabo

5) Niba bakubabaje ubababarire muri wowe kandi Imana izajya ibigushoboza

Nuramuka wubakiye kuri zo ntambwe bizagufasha kubabera umugisha no kubahindura kandi uzaba witeganyiriza kuzambikwa ikamba ry’ ubugingo mu bwami bw’ijuru. "Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’ umucyo wo mu isanzure ry’ ijuru, n’ abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’ inyenyeri iteka ryose" - Daniyeli 12:3.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza