Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni gute wagirira abandi akamaro?
Ni gute wagirira abandi akamaro?

Hari igihe uzumva abantu bavuga ngo ntibafite aho baba abandi ngo barashonje, akenshi usanga ibi biba ari ibigaragara inyuma hari abandi baba bafite ibitagaragara kandi bikenewe.

Umubyeyi Teresa, wavukiye mu mujyi wa Anjezë Gonxhe Bojaxhiu ho mu gihugu cya Macedonia kuwa 26 z’ukwezi kwa munani 1910, uretse ko yagiye afata ubwenegihugu butandukanye, uyu mubyeyi yabaga mu muryango w’abari bariyeguriye Imana mu gufasha abakene n’abandi bantu bose babaga mu bibazo n’ingorane.

Yaje gupfa kuwa 05, Nzeri 1997 afite imyaka 87 y’amavuko Kubera umutima w’impuhwe yagiraga yaravuze ati "abavandimwe banjye ni abashonji, abatagira kivurira ariko ntabwo ari abasonzeye ibyo kurya gusa ahubwo banasonzeye Ijambo ry’Imana." Kubw’impuhwe we yari yaramenye ko akwiye kurenza amaso ibigaragara ahubwo akanareba n’ibyo amaso atareba igihe cyose abonako ari ngombwa.

Yakomeje agira ati "sinkwiye kwita gusa kubafite inyota y’ ibyo kunywa ahubwo nkwiye no kwita ku bafite inyota yo kumenya, amahoro, ukuri, ubutabera ndetse n’urukundo, hari benshi bambaye ubusa, abadafite aho bakinga umusaya kandi wareba ugasanga bakeneye umuntu ufite umutima wabumva. Hari benshi babuze ibyiringiro byo kubaho, abarwayi, imbohe atari gusa ku mubiri ahubwo no mu bitekerezo."

Niba ushaka gufasha abameze batyo wibarebera uko bagaragara inyuma ahubwo reba uko wabafasha ku buryo ugera ku byo bakennye ku mutima wabo kuko usanga bo Imana bayifata nk’iyabayeho itakiriho . Nyamara Imana iriho kuva kera kugeza iy’umunsi ndetse n’iteka ryose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza