Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni gute wamenya ko ari Imana yabikubwiye?
Ni gute wamenya ko ari Imana yabikubwiye?

Mu gihe ufite ugushidikanya ku majwi atandukanye ushobora kuba ujya wumva akubwira gukora ikintu runaka; ni byiza ko ugira ugushishoza gukomeye ubifashijwemo n’Umwuka w’Imana. Ese ni gute wamenya gutandukanya ijwi ryayo n’iry’andi yose ujya wumva mu matwi yawe? Ese wamenya cyangwa wasobanukirwa ute ko ari yo yabikubwiye?

Dore igisubizo. Muri Bibiliya haravuga ngo “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishama kandi azabuhabwa” ( Yakobo 1:5). “Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, Ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, N’umuntu usohoza inama mbi” Zaburi 37:7).

Isengesho ukwiye gusenga: “Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo, Kuko ari wowe ncururira umutima” ( Zaburi 143:8). Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye, Ni wowe ntegereza umunsi ukira (Zaburi 25:5).

Uburyo bwiza kandi bw’ingenzi Imana Idutegeka ni ugukurikiza iby’Ijambo ryayo. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka (2 Timoteyo 3:16). Niba rero Icyanditswe cyera kigusaba gukora ikintu runaka, ntushidikanye wibaza niba koko ibyo usabwa byose biri mu bushake bw’Imana. Bibiliya ibivuga neza ngo “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye” (Zaburi 119:105). “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo, Ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge” (Zaburi 19:8). Nicyo kimwe, Imana ntiyivuguruza, Nta narimwe Imana Izagusaba gukora ibihabanye n’icyanditswe cyayo cyera. Nta narimwe Izagusaba gukora icyaha. Nta narimwe Izigera igusaba gukora icyo Kristo Atari gushobora gukora. “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:8).

Abakristo bagira Umwuka Wera wo kurondora icyiri cyo n’ikitari cyo. Uwo Mwuka w’ukuri Azabayobora mu kuri kose…” (Yohana 16:13).

Nukora ibihabanye n’ugushaka kw’Imana; Umwuka Azagukebura. Ndetse kandi nukora ibyiza Ishaka; Azagutera akanyamuneza Akube hafi kugira ngo ugere ku ntego y’icyemezo cyiza.

“Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isoko y’amazi idakama” (Yesaya 58:11).

“Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe Iri kumwe nawe aho uzajya hose” (Yosuwa 1:9). “Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe” (1 Petero 5:7). Hanyuma “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5-6).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza