Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni gute wanesha ubwoba uterwa na Satani?
Ni gute wanesha ubwoba uterwa na Satani?

Mu buzima bw’umuntu hari intwaro nyinshi Satani akoresha ashaka kurwanya abantu b’Imana. Imwe muri zo twavuga ubwoba kandi ni ikintu gikomeye kuko umuntu uhorana ubwoba ari urwego adashobora kugeraho.

N’ubwo tutabitekerezaho kenshi ariko ubwoba ni umwanzi mu buzima bwacu kuko bushobora gutuma umuntu adakora icyo yagombaga gukora cyangwa kugeraho. Kugira ngo umuntu atsinde ubwoba ntabwo ari ikintu umuntu akora umunsi umwe. Ni urugendo rurerure umuntu akora abifashijwemo n’Imana. Gusa ikintu cyiza ni ukubyimenyaho kugira ngo umenye uko ushobora guhangana na bwo.

Hari abantu benshi bahorana ubwoba yewe hari n’abakristo bibaho bahora bikanga ibintu bitandukanye rimwe na rimwe nabo badashobora no gusobanura aho bituruka.

Nta bundi buryo nk’umukristo ushobora gusohoka muri ibi keretse gusenga Imana kandi ugahagarara ushikamye kigabo ukarwanya Satani nawe azaguhunga kandi wakwegera Imana nayo irakwegera kubera ko Imana iri bugufi bw’umuntu wese uyishakana umwete kandi iyo uyishaka urayibona.

Hari umukristo ukubwira ukuntu adasinzira kubera ubwoba bw’ibintu bitandukanye ariko wibuke ko uyu atari umugambi w’Imana ku bantu bayo. Hari igihe cyo kureba ariko ariko hari n’igihe cyo kuryama ugasinzira. “Nuryama ntuzagira ubwoba, ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.’’ Imigani 3:24 Dukwiye gusenga Imana tukarwanya Satani kuko aturasa imyambi mu buryo butandukanye ku manywa na n’ijoro. Dufite ububasha n’ubushobozi dukomora kuri Kristo Yesu ariko ibi byose ntacyo byaba bidufashije tubabukoresheje.

Kubaho mu buzima tutagira ubwoba ntibivuze ko ibidutera bizabura ahubwo bivuko niba dufite Kristo Wanesheje tudakwiye kubaho ubuzima bw’ubwoba kuko Kristo twiringiye yahawe ubutware mu ijuru no mu isi. Satani azakomeza kuturwanya ariko ubuzima bwacu ni ubw’ubutsinzi kubwa Kristo.

Ntidukwiye kuba imbata z’ikintu cyose keretse Kristo “ Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab’umudenzezo,nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata’’ Abagalatiya 5:1

Iri jambo icyo rigaragaza ni uko mbere twari mu bubata kandi twahoranaga ubwoba mu buzima bwacu bwa buri munsi, Kristo aje atubatura muri bwo nta mpamvu rero yo kongera gusubizwa aho twavuye kuko iyo tufite imitima itaducira urubanza turatinyuka imbere y’Imana yacu.

Satani ahora aharanira kutubuza uyu mudendezo dukomora kuri Kristo YESU ari nayo mpamvu dukwiye guhora turi maso kugira ngo tudatsindwa n’uburiganya bwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza