Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni iki Bibiliya ivuga ku bijyanye na internet?
Ni iki Bibiliya ivuga ku bijyanye na internet?

Yego, Bibiliya iyivuga mu buryo butaziguye ndetse n’ubuziguye. Ahambere dushobora guhera dufata urugero kuri iyi ngingo ni mu gitabo cy’Itangiriro 11:1-9. Ni inkuru ivuga ku munara w’I Babeli.

Imana yabwiye Nowa n’abahungu be nyuma y’umwuzure iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi”. Bamwe barabyemeye, abandi barabisuzugura barigumura bikusanyiriza I Babel ari nayo yaje guhinduka nyuma babuloni. Ibi Imana yabibabwiye Ikoresheje indimi zitandukanye.

Ururimi, akarere cyangwa igihugu umuntu akomokamo byatandukanije abantu kuva kera; ariko ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe ryatumye za nzitizi zatumaga abantu batabasha gusabana ryazikemukiye). Ikoranabuhanga rya internet ryahuje abantu ku isi yose ahantu hatandukanye mu buryo butangaje bitigeze bibaho mu mateka.

Igitabo cya nyuma muri Bibiliya kitubwira ko abantu nanone bazishyira hamwe barwanya Imana. Ibyahishuwe 13:7 (“ Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose.) hatubwira ko ubucuruzi bwose bugenzurwa na Guverinoma y’isi yose”). Mu Byahishuwe 13:17 (“kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo”) nanone hatubwira ko buri wese azafata ikimenyretso gifite inomero ku kiganza cye cy’iburyo . Nk’uko tubikesha “answers.com” ari nayo dukesha iyi nkuru; ngo internet ni bumwe mu buryo buzifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Bibiliya ni igitabo cyinini cyibumbye ibindi byose by’amoko yose, ni rezo ihuriweho n’isi yose aho buri wese uyikoresha ashobora kubona amakuru y’ibintu bitandukanye y’byabayeho byose, ibiriho byose, ndetse n’ibizabaho byose kandi ikavuga mu buryo butazimije inkomo ya rezo (resaux/network) cyangwa isôko y’ibyo tuyisanga mo byose.

Umugambi w’ishyirwaho ry’iki gitabo (Bibiliya) wari ukurema (guhanga) ihuriro (network) ubutumwa buzajya bunyuzwamo bugenda cyangwa bugaruka mu bice cyangwa ibyerekezo bitandukanye. Ni igitabo rusange, kcyoroheye buri kuba yagikoresha, cyahinduwe mu nyinshi zishoboka, cyakozwe mu ngano zitandukanye kugira ngo buri wese bimworohere kuba yakigendana. Kandi imimerere yacyo yorohereza abagikoresha kuba batanga bakanoherezanya ubutumwa bugikubiye.

Mbega, ni igikoresho cyizafasha abazagikoresha gushyira mu bikorwa ubutumwa bukirimo binyuze mu biganiro bagirana hagati yabo ndetse na Nyir’inkomoko (Imana) yacyo.

Bibiliya ntabwo ivuga mu buryo bweruye internet nk’uko twabibonye hejuru umuhanuzi Daniel yabihanuye. Abantu bazaguka mu buryo bunyuranye kandi ubumenyi bwabo buziyongera. Internet yigaragaza nka kimwe mu bintu abantu barahuramo ubumenyi.

“Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira” Daniyeli 12:4. Gusa nshuti bakundwa; si byiza ko muhuzwa (guhuga) na internet dore ko ubu abatari bake basigaye bayijyaho gushaka amakuru ajyanye n’ibi bihe biruhije kugira ngo bamenye uko babyitwaramo.

Mu 1 Batesalonike 5:1-3 havuga ngo “Ariko bene Data, iby’ibihe n’iminsi ntimugomba kubyandikirwa, kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato”.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza