Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni iki gituma turwara?
Ni iki gituma turwara?

“Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha”—Abaroma 5:12.

Abantu benshi bumva ko kurwara ari ibintu bitugwirira. Abandi batekereza ko imbaraga ndengakamere, urugero nk’imyuka mibi, ari zo zituma abantu barwara.

Bibiliya ivuga ko kuba turwara biterwa n’umuntu wa mbere wigometse ku Mana (Abaroma 5:12). Mbere y’uko ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva bigomeka, bari bafite ubuzima buzira umuze. Bari bazi ko nibaramuka banze gukomeza kwitabwaho n’Imana irangwa n’urukundo, bagombaga gupfa (Intangiriro 2:16, 17). Ariko bihinduye abanzi bayo, maze batakaza ubutungane.

Ababyeyi bacu ba mbere bamaze kwigomeka, baturaze kudatungana. Ku bw’ibyo, nubwo abantu bakora ibishoboka byose ngo bakureho indwara, turacyarwara.

Mu gihe turwaye Bibiliya iduha iyi nama : “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi”- Matayo 9:12.

Kandi Imana iduha isezerano ry’uko izavanaho imibabaro,indwara n’urupfu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 21:3,4

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza