Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni iki Isezerano rya kera ryari ryaravuze ku ivuka rya (...)
Ni iki Isezerano rya kera ryari ryaravuze ku ivuka rya Yesu?

Hashize imyaka irenga 2,000 umwana avutse nk’uko byari byarahanuwe n’abahanuzi batandukanye. Uyu munsi isi yose by’umwihariko abemera uyu munsi wa Noheli baracyafata umwanya bakazirina kuvuka k’umucunguzi ari we Yesu Kristo.

Mbere y’uko Yesu avuka, Mesiya, byabanje kuvugwa. Iyo usomye Bibiliya usanga bavuga ko ibijyanye no kuvuka no gupfa kwe byarahanuwe incuro nyinshi bamwe bavuga ko zishobora kuba zri nka 300 mu isezerano rya kera. Bivuze ko Yesu yaje gusohoza ibyahanuwe.

Yesu yavukiye i Betelehemu, abyarwa n’umwari Mariya. Ibi ntabwo byabaye nk’impanuka ahubwo byari byarahanuwe.

1. Byari byarahanuwe ko Mesiya azavukira i Betelehemu

Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose. Mika 5:1

2. Messiya azabyarwa n’umwari

Ibi byahanuwe n’umuhazi Yesaya, wabaye Yerusalemu mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu, mu byo yavuze harimo ko azitwa Imanuweli bisobanurwa ngo Imana iri kumwe natwe. Yesaya 7:16 ‘’ Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli.’’

Uretse ibi kandi kuva mu gihe cya Adamu akimara gukora icyaha kikamutandukanya n’Imana, kubera ko nubwo umuntu yari ayihemukiye ariko Imana yahise itangiza umushinga wo kumucungura ikongera kwiyunga nawe. Inzira yabonetse yonyine ni ugutanga umwana wayo w’ikinege ariwe Yesu Kristo, kandi henshi byasobanurwaga mu isezerano rya kera ko isi izabona umucunguzi.

Wowe usoma iyi nyandiko nkwifurije kugira Noheli nziza ariko unazirikana ko Yesu yaje ku bwawe. Ntukwiye gukerensa agakiza yakuzaniye, ni wowe watumye aza, ni wowe yashaka, ukwiye kumuhesha icyubahiro ukora ibyo akwifuzaho. Imana iguhe umugisha. Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza