Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni iki wakora kugira ngo use na Yesu?
Ni iki wakora kugira ngo use na Yesu?

Ibyanditswe byera bitwereka neza impamvu twaremwe. "Kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi"- Abaroma 8:29.

Intumwa Pawulo yaravuze iti "Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe" -Abagalatiya 4:19, Pawulo yasabiraga Abagalatiya ko Yesu Kristo yaba muri bo,bakagira ishusho ye kuko ari yo mpamvu nyamukuru Imana yabaremye. Intego y’Imana ku buzima bwawe ntacyo yaba imaze igihe udafite gusa na Yesu muri wowe.

Kugira ngo ubashe kubigeraho,ukwiye gukunda Imana byuzuye. Kandi niba ari ugukunda Imana, tuyikundane umutima wacu wose, ubwenge bwacu bwose no kwifuza kwacu kose. "Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose"- Mariko 12:30 Uko turushaho kwegera Imana, niko turushaho kumenya iby’ ubwiri bwa yo. Uko turushaho kuyikunda ni ko turushaho kuba inshuti na yo kandi turushaho kuyubaha no kugira ubushake mu gukora ibyo idusaba gukora.

Ese ni gute warushaho kumenya Imana? Iyo usomye inzandiko Pawulo Intumwa yagiye yandikira Abefeso [1 na 3],Abafilipi [1] n’Abakolosayi [1], bigaragara ko Pawulo icyifuzo gikomeye yari afite cyari ukugira ngo abantu bamenye neza Yesu Kristo. "Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze, kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya" - Abefeso 1:15-17. Yakomeje kandi agira ati "mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana" - Abefeso 3:19.

Ese hari icyo bigusaba kumenya Imana? Nta kindi usabwa uretse igihe cyawe no kumvira kuko bifata igihe kubiba no kugira ngo usarure; keretse ufashe umwanzuro wo kwibera mu gusenga no mu byanditswe nibwo bitagufata umwanya muremure ariko kubaha no kumvira Imana ni wo muyoboro mwiza wo kuvugana n’Imana.Kumenya Imana kandi bizagusaba ko uyikunda,uyikundire ko ari Imana n’ibyo yagukoreye.

Uko ujyenda umenya Imana ni ko ugomba kurushaho kwiga kamere ya yo no kuyizera,ukizera n’amasezerano ya yo yose. Icyo Imana ikubujije, si uko iba yanze ko winezeza ahubwo ni uko iba igutegurira ibizaba byiza kurushaho kuko twe inshingano zacu ni ugukora ibijyanye n’ugushaka kwa yo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza