Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni We Wenyine udahinduka!
Ni We Wenyine udahinduka!

Ibintu byose biba ku isi birahinduka. Ushobora guhura n’umuntu mu mwaka umwe mwahura nyuma y’imyaka itanu ukaba wanamuyoberwa, ashobora kuba yarabyibushye cyangwa se yarananutse. Ibi byose niko biba no ku byaremwe byose kuko bihindukana n’ibihe.

Mu bintu bikwiye kunezeza abantu bizera Imana ni uko idahinduka. Ibi bikwiye kudutera ibyiringiro mu mitima yacu.

Imana ifite umwihariko ukomeye kurenza ibindi bintu byose, ntihinduka, ntisaza, ntibyibuha cyangwa ngo inanuke, ntijyana n’igihe ngo kiyisige ifite ubudahangarwa muri byose. Uko yahoze niko iri ni nako izahora ibihe byose. ‘’Yesu kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose.’’(Abaheburayo 13:8)

Niba Yesu ari uko yahoze, bivuga ngo urukundo rwe ntiruhinduka, ubutware bwe ntibuhinduka, aracyafite ubushobozi bwo gukiza indwara zose, bwo kugaburira abashonje, bwo gusubiza ibyifuzo byose kandi anamenya ibyo tumubwira mbere y’uko tubimubwira.

Ibi bvuga ko uko yabanye n’abakera natwe niko yabana natwe kuko ntiyacitse intege kubera gusaza kandi ngo ibihe biyiyobere.

Aya magambo nk’uko umwanditsi yayandikiye Abaheburayo yererekana ukuntu Yesu adahinduka, ahubwo ari uko yahoze kuva kera. Kuba Yesu adahinduka bikwiye gutuma turushaho kumwizera.

Mu by’ukuri dukwiye kugirira Imana icyizere no kuyiharira imigambi yacu yose n’ibyifuzo ndetse tukanabikangurira abandi kuko Imana ifite ububasha n’imbaraga bihambaye.

Hari igihe usanga twizera Imana ariko akenshi Satani akatwuzuzamo gushidikanya ndetse bikadutera kudasengana Imana kwizera. Bibiliya itubwira ko umuntu utizera ntibishoboka ko ayinezeza,kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho,ikagororera abayishaka. ( Abaheburayo 11:6)

Ushobora gusenga ukabona amasengesho yawe adasubirijwe igihe watekerezaga ntibikagutere kurambirwa ahubwo ukomeze uyiringire nk’uziko idahindurwa n’ikintu icyo aricyo cyose kuko si umuntu.

Ntabwo dukwiye kwemerera impamvu iyo ariyo yose yatuma dutakariza Imana icyizere ahubwo tujye dukomeza gutekereza cyane ku magambo yayo, dukomeze gushimangira ko Yesu adahinduka ko uko yari ari ejo nubu ariko ari kandi ko ari ko azahora iteka ryose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza