Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni Yesu udutsindishiriza wenyine
Ni Yesu udutsindishiriza wenyine

“Kuko ubwo bari batazi gukiranuka ku Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana,” Abaroma 10:3.

Ibaze umunyeshuri ari kwiyandikira indangamanota ye, yarangiza akayitirira ubuyobozi bw’ikigo ko aribwo bwayimuhaye! Birumvikana ko ntaho yayijyana ngo yemerwe. Iramutse inemewe byazamugora biramutse bimenyekanye.

Na n’ubu hari abantu benshi bishyiriraho ibyo bumva ko ari byiza, ibyo bemera, ibyo kubabarirwa, ndetse n’ibitari ibyo kubabarirwa, kandi bikaba ari byo bakurikiza. Ibi ntaho bitaniye n’umunyeshuri wiyandikira indangamanota ye.

Ubuzima bwacu bukwiye kugendera ku butware bw’umunyembaraga. Ufite ubwo butware ni Imana yonyine, Umuremyi wacu. Yaravuze ati, (nk’uko byanditswe ngo ‘Nta wukiranuka n’umwe’) Abaroma 3:10; yaba njyewe cyangwa wowe. Niba buri wese ari umunyabyaha, Imana ivuga ko isi yose itsindwa n’urubanza. (Abaroma 3:19).

Icyari kuba kibabaje, ni uko Imana ubwayo yari kutureka ntitange incungu y’ibyaha byacu. Yatanze Umwana wayo w’ikinege Yesu Kristu, nk’ikiguzi cy’ibyaha byacu. Nta cyaha yizeye akora, ariko yaradupfiriye. Amaraso ye yishyuye urubanza rw’ibyaha rwaduhamaga.

Icyo dusabwa gusa ni ukwizera aka gakiza yatuzaniye. Bityo tukabona ubwishingizi Imana itugenera. ‘‘…kandi itsindishiriza uwizeye Umwana wayo Yesu Kristo.’’

Abaroma 3:26. Imana ni yo ifite ubutware bwose kandi ikurikiza ijambo ryose yavuze.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Vestine Nyirazaninka kuwa 26-01-2015 saa 08:27
 

uku ni ko kuri nta kundi kurenze uku .Imana ikomeze iguhishurire ,iguhe umugisha!

Amen!!!!!!!!!!!!!!!!!!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza