Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ni zihe nzira wakoresha mugukunda umugore wawe (...)
Ni zihe nzira wakoresha mugukunda umugore wawe by’ukuri?

Umugore ni umuntu ukomeye mu muryango,bibiliya yo ivugako umugore w’umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya.Imigani 14:1 Umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro.Umutima w’umugabo we uhora umwiringira, Kandi ntazabura kunguka.Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi, Igihe cyose akiriho.Ashaka ubwoya bw’intama n’imigwegwe, Anezezwa no gukoresha amaboko ye.Imigani 31:10-13

Akenshi abagabo bahora bahugiye mu bintu bitandukanye,umugore rero akeneye urukundo no kwitabwaho kuko iyo umuhaye urukundo abasha kukubera umufasha mwiza, Izi nizimwe mu nzira 3 ushobora gukundamo umugore wawe:

1.Akeneye ko umukunda umuyobora neza. Kuba mvuze ko akeneye kuyoborwa si uko we adashobora kwiyobora ahubwo n’uko umugabo akwiye gutwara umugore nkuko Yesu Kristo ayoboye itorero.Yesu yaje mu isi,ahindura abantu abigishwa be abigisha ibyo yari azi maze arabohereza gukora umuriro we mu isi yose. Yabagaburiraga ijambo ry’Imana akabona uko abayobora ku mana,Yesu Kristo niwe mugabo w’ikitegererezo abagabo bose bakagendeyeho kuko Bibiliya igaragaza icyubahiro Imana iha umugeni” Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye.”Ibyahishuwe 19:7.,iki cyanditswe kirerekana urukundo kristo akundamo itorero ayoboye,uko ryiteguwe nuko benshi barinezerewe ni nako umugabo akwiye kunezerwa umugore we.

Ese ujya wibuka gusangira n’umugore wawe ijambo ry’Imana?,mujya mufatanya umwanya wo gusenga?,nk’umuryango mugomba gufata umwanya wo kwegera Imana muri kumwe mudategereje umunsi wo kucyumweru gusa .

2. Umugabo agomba gukunda umugore we amwitangira: kuba umugabo ntibisobanura kuba intare mu rugo ngo igihe ugeze mu rugo umugore cyangwa n’abandi bagire ubwoba ahubwo kuba umugabo ni ukwicisha bugufi,ukitangira umugore wawe n’urugo rwawe kuko Bibiliya ivuga ngo” Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu,nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”Matayo 20:26-28

Yesu yararimo atanga impuguro uko umuntu akwiye kugenda,niba ushaka kuba umugabo ukomeye,ukwiye kubigenza nkuko Yesu Kristo yabigenzaga,akorera abandi aho kwirebaho gusa,bagabo mukunde abagore banyu nkuko Yesu Kristo yakunze itorero akemera no kuryitangira. Kwitangira umugore wawe ntibigoye na gato,igihe ugeze mu rugo ushobora kumufasha abana,ushobora no kumufasha n’indi mirimo cyangwa ukaba wanamubaza ibyihutirwa wamufashamo kandi ukabikora wishimye.

3. umugabo agomba guhora anezerewe umugore we. Umugabo mwiza ufite urukundo ahora yishimiye kandi anezererewe umugore we nkuko Imana inezererwa itorero ryayo” Nk’uko umusore arongora umukobwa, ni ko abahungu bawe bazakurongora, kandi nk’uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa.”Yesaya 62:5

Umugabo uhora anezererewe umugore we,akamubwira amagambo meza ari nako yita ku buzima bw’umufasha we ,bituma abana be bahaguruka bakamwita Munyamugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza