Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Niba dushaka guhinduka, tube abanyakuri imbere (...)
Niba dushaka guhinduka, tube abanyakuri imbere y’Imana.

“Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” – 1 Yohani 1:9

Abantu benshi bakunda Imana ariko bumva ari abanyabyaha cyane kuburyo badakwiriye imbabazi z’Imana. Akenshi twibwira duti : ”Imana iranyanga” . Ibyo sibyo kuko Imana iradukunda cyane.

Niba muri ababyeyi, murabyumva ko nubwo umwana yakora amakosa urukundo rw’umubyeyi ruhoraho kandi ntirwahinduka. Urukundo rw’Imana ni uradashira kuri twebwe.Imana ishaka kutweza ibyaha byacu. Imana ishaka ko duhinduka bityo ntabwo izigera ireka kutubabarira ibyaha byacu.

Icyo dukwiriye gukora ni ukwihana, tukaba abanyakuri imbere yayo nayo izadufasha. Ntidutinye kuyibwira ibyaha byacu kandi twicuze bivuye k’umutima nayo izatubabarira kandi tube abera imbere yayo.

Tuzirikane aya magambo dusanga muri Yohana 15:5 hagira ati : “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.”

Tubwire Imana ibibazo byacu,twihane tubikuye ku umutima nayo izadufasha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza