Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Niba turi abana b’Imana tuyoborwe n’Umwuka wayo
Niba turi abana b’Imana tuyoborwe n’Umwuka wayo

Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka. Abagalatiya 5:23

Iyo umuntu amaze kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, yakira Umwuka Wera wo kumuyobora no kumufasha mu rugendo rugana mu ijuru.

Abandi babatijwe mu Mwuka Wera bahabwa imbaraga zirushijeho, ariko muri abo harimo n’ubundi benshi batemera kuyoborwa nawo. Bibiliya ivuga ko abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose aribo bana b’Imana. Abaroma 8:14

Ubwo twahawe ubugingo buhoraho tumaze kwizera Yesu Kristu, dukwiye kugendera mu bwiza bwe, tukemerera Umwuka wera akatuyobora n’inama zose atugira.

Iyo tuvuze kuyobowa n’Umwuka Wera, aha ni ubuzima busanzwe umuntu ashobora kubona mu bigaragara, uko umuntu yitwara, uko avuga, uko yambara, uko areba, ibyo akunda n’abo ahitamo kubana nabo, ibi byose bishobora gutanga amakuru ku muntu runaka.

Imana yashyizeho uburyo bworoheye buri wese bwo kuvuga ubutumwa bwiza budasaba amatike n’ibindi bihenze. Bene iri vugabutumwa ritarimo amagambo umuntu arifashwamo n’Umwuka wera, aho umuntu akureba akabona urasa na Yesu.

Izina Abakristo nta handi ryavuye ni abantu bitegereje abayoboke ba Yesu ukuntu bitwara n’uko bameze baravuga bati ‘’aba bantu ni abakristu.’’

Indi impamvu igomba gutuma abemera Kristu bayoborwa n’Umwuka wera, ni uko abantu bo hanze badakizwa baba bitegereza uko tubayeho mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Ntabwo umuntu yavuga ko Yesu yamuhaye amahoro, kwihangana, urukundo, ibyishimo n’izindi mbuto z’Umwuka ariko hanze ntibigaragare. Uwo Yesu yatashye mu mutima biragaragara.

Abakristo bakwiye kwemerera Umwuka wera akaganza imitima yabo, kandi akabagira inama kugira ngo bamenye icyo Imana ibashakaho.

Niba Bibiliya yerura ikavuga ko abayoborwa n’Umwuka w’Imana ari bo bana b’Imana, bivuze ko utabwira Imana ko uri umwana wayo ngo wange kuyoborwa n’Umwuka wayo, kandi abemera bakayoborwa nawo ari bo bana b’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza