Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Niba ushaka icyubahiro no gukomera wige guca (...)
Niba ushaka icyubahiro no gukomera wige guca bugufi

Guca bugufi abantu bamwe babifata nko kwitesha agaciro, kwihagararaho no kwikomeza benshi babifata nk’ umuti wo kubaho mu buzima bw’ icyubahiro abantu babatinya. Ariko Bibiliya ntabwo yemera ko kwishyira hejuru aribyo bitanga icyubahiro cyangwa se ko ari byo bikwiye ko umuntu ashyira imbere.

Hari impamvu zikwiye gutuma wumva ukwiye kugira guca bugufi muri wowe ndetse no mu buzima bwawe. Nta kintu washobora wowe ubwawe. Akenshi dutekereza ko ari twe tuyobora tukanagena ibintu uko bikwiye kugenda. Nibyo koko hari byo dukora, nko gutegura imishinga, kugira ibyo twandika runaka, kuva hamwe tuvuga ko tugiye ahantu aha n’aha ariko ntidushobora kumenya ngo bizagenda gute aho niho hagaragarira ko nta mpamvu yo kudaca bugufi kuko nta kintu na kimwe umuntu ashoboye kugenga ku giti cye.

Nimwumve yemwe abavuga muti "Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo umwaka, dukunde tubone indamu" Nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Burya igihe kiboneka umwanya muto kigaherako kigatambūka. Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo "Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya."-Yakobo 4:13-15.

Icyo cyanditswe kiragagaragaza ko nta kintu twakwishoborera none se ko wumva gahunda zose ari Imana izigena kuki hariho abantu usanga badaca bugufi imbere yayo? Birakwiye ko wowe wahitamo inzira yo guca bugufi.

Dukwiye guca bugufi kuko ubwenge bwacu bufite aho bugarukiye. Hari umuhanga wavuze ngo ariyizi neza, ariko burya ushobora kwimenya ho byinshi ariko hari byinshi cyane udashobora kumenya no kwibonaho nkuko abandi baba bakubona cyane cyane kubijyanye n’intege zawe nkeya, ibyo wibwira mu mutima ndetse n’ ibyaha byose si ko ubasha kumenya ko wabikoze.

Bibiliya igaragaza ko umuntu utemera guca bugufi ahora yifuza gutungwa n’ ibintu bitanyuze mu mucyo "Umunyabyaha yifuza gutungwa n’ iminyago y’ababi, Ariko imizi y’umukiranutsi ituma yera imbuto" -Imigani 12:15. Ikintu gikunda kwigaragaza nuko umuntu udaca bugufi akunda kumva ko we ahora ari mu kuri bityo akumva yahora akosora abandi niyo mpamvu dukwiye abavandimwe bo kudufasha nkuko ijambo ry’ Imana rivuga riti "Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza, ampane biraba nk’ amavuta asīga ku mutwe wanjye. Umutwe wanjye we kubyanga, ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi" - Zaburi 141:5

Ni byiza kandi ni ibyigiciro kugira umuntu uguhana akakugira inama, n’umunyabwenge yemera kandi agakunda abamuhana ariko umunyabyaha ntabakunda. Dukwiye guharanira guca bugufi kugira ngo tugire ubwenge bwo kwemera guhanwa no kugirwa inama kuko ubwenge bwacu bwonyine ntibuhagije bufite aho bugarukira.

Kudaca bugufi bigira ingaruka zikomeye nyamara kwicisha bugufi,bizana umugisha. Niba ushaka icyubahiro no gukomera uharanire guca bugufi" "Kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro" - Imigani 18:12. Inyungu yo kwishyira hejuru ni ukurimbuka; ese ukwiye kurimbuka cyangwa wakwitegurira icyubahiro kibonerwa mu guca bugufi? Si ibyo gusa Bibiliya ivuga ku ngaruka zo kwishyira hejuru kuko igaragaza ko uhisemo kwishyira hejuru Imana izagucisha bugufi "kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru" - Luka 14:11.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza