Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Niger: Abakristo bongeye gusubira mu byaho nyuma (...)
Niger: Abakristo bongeye gusubira mu byaho nyuma y’ibitero byaguyemo abagera ku 10

Abakrito batangiye kugaruka mu ngo zabo nyuma aho bahunze ibitero byagambwe mu ntangiriro z’uku kwezi n’imitwe y’itwaje intwaro igendera mu matwara akaze ya Kislamu. Ibitero byaguyemo abantu bagera ku 10. Habaruwe ndetse insengero 70 zatwitswe mu bihugu biherereye mu majyaruguru y’Afrika.

Christianheadlines itangaza ko ubwo bageraga aho bari batuye basanze harahindutse amatongo. Ibikorwaremezo birimo amashuri, insengero byose byarangirijwe bikomeye.

Ni ibitero byabaye ku buryo butunguranye kuko ngo aribwo bwa mbere ibitero nk’ibi byari bigabwe mu gihugu cya Niger. Amie Cotton umukozi mu muryango wa Gikristo (Christian Aid Mission) yatangaje ko ibi bitero byahungabanyije bikomeye abakristo.

Ni igitero bivugwa ko cyagabwe n’abo mu mutwe wa Boko Haram. Umutwe usa nuwigaruriye igice cy’amajyaruguru y’Afrika kuko mu gihe ibitero byagabwaga harimo agatsiko kari gafite ibitambaro byamamaza amatwara y’uyu mutwe.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganiye kure ibitero bikomeje kugabwa ku bakristo. Ivuga ko hakagombye gushyirwaho uburyo buhuriweho bwo kubaka amahoro n’umutekano birambye mu bafite ibyemerere itandukanye ishingiye ku madini ; ntihakomeze kubaho kubangamirana.

Igihugu cya Niger ubusanzwe kigizwe n’umubare muto w’abakristo, aho umuturage 1 muri 300 ari we uba ari umukristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza