Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nijeri: Mu kwamagana Charlie Hebdo, 10 bishwe, (...)
Nijeri: Mu kwamagana Charlie Hebdo, 10 bishwe, insengero ziratwikwa

Mu murwa mukuru wa Nijeri: Niamey, kuva kuwa gatandatu abayisilamu batangiye imyigaragambyo bamagana ishushanwa ry’uwo bafata nk’intumwa y’Imana kuri bo Muhamedi, ryakozwe n’ikinyamakuru cy’Abafaransa cyitwa Charlie Hebdo.

Nk’uko tubikesha Chritiantoday.com, iyo myigaragambyo igitangira abasivili batanu bahise bicwa. Gusa mbere y’aba, hari hapfuye abandi batanu. Uko imyigaragambyo yarushagaho gukomera, ni ko abasore biraye mu nsengero batangira kuzitwika, kuri ubu, izigera kuri 45 ni zo zimaze gutwikwa.

Uretse gutwika abandi basahuraga amazu, ndetse bakanahangana n’abapolisi. Kugira ngo inzego z’umutekeno zibashe kubatatanya, byazisabye kubakwizamo ibyuka biryana mu maso.

Abakoraga iyi myigaragambyo bavugaga bati, "Bangije isura y’intumwa Muhamedi, ibyo ni byo twanze.”

Perezida wa Nijeri Mahamadou Issoufou yamaganiye kure iyo myigaragambyo, n’ubwo avuga ko abayisilamu batutswe na Charlie Hebdo.

Yagize ati, "Abahohotera abo mu yandi madini, abatoteza bakanica bagenzi babo b’abakristu cyangwa abahohotera abanyamahanga bari muri iki gihugu, ntibarasobanukirwa neza Isilamu."

Nijeri ni igihugu giherereye mu burengerazuba bwa Afrika; umubare munini w’abagituye ukaba ugizwe n’abayisilamu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza